Sudani y’Epfo: Ingabo z’u Rwanda zakanguriye abaturage kurwanya imirire mibi

Ingabo z’u Rwanda zo muri (Rwanbatt-1) ziri mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro muri Sudani y’Epfo (UNMISS), zatangije ubukangurambaga bugamije kurwanya imirire mibi.

Iki gikorwa Ingabo z’u Rwanda zafatanyije n’iza Thailand zishinzwe kubungabunga amahoro, cyabaye ku wa Kabiri tariki 11 Ukwakira 2022, mu mujyi wa Juba, ahitwa Rajef Payam, ku baturage ba Nabari.

Mu zindi gahunda zakozwe n’Ingabo z’u Rwanda, harimo no guhugura abaturage baho mu gukora akarima k’igikoni kazabafasha guhinga imboga.

Madamu Sabina Methew, umwe mu bagenerwabikorwa, yashimiye Ingabo zishinzwe kubungabunga amahoro z’u Rwanda na Thailand, ku mahugurwa zabageneye aniyemeza ko agiye kwagura iki gikorwa kikagera ku baturage benshi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Mwiriwe mwese turashimira ingabo zacu zu Rwanda ningabo zo muri Thailand kugikorwa cyiza bigishije abaturage bo muri Sudan yepfo nukuri Imana ibahe umugisha.

Munyankindi Erasme José yanditse ku itariki ya: 13-10-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka