Sudani y’Epfo: Ingabo z’u Rwanda zakanguriye abana isuku zibaha n’ibikoresho by’ishuri

Ingabo z’u Rwanda zo muri ‘Rwanbatt-3’ ziri mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro muri Sudani y’Epfo (UNMISS), zakoze ibikorwa bihuza abaturage n’Ingabo, zinatanga ibikoresho by’ishuri.

Ibi ni ibikorwa byakozwe ku wa Mbere tariki 05 Nzeri 2022, ahitwa i Lilia Payam, ku bilometero 86 uvuye ku birindiro bikuru by’Ingabo z’u Rwanda biherereye i Durupi, mu murwa mukuru Juba.

Batanze ibikoresho by’ishuri ku banyeshuri bo mu ishuri ribanza rya Lilia Payam, banabahugura uburyo bwo kunoza isuku n’isukura kugira ngo bimakaze isuku, no kurwanya indwara zitandukanye ziterwa n’umwanda.

Major Eugene Munyankera, yashishikarije aba banyeshuri bahuguwe kwimakaza isuku n’isukura nk’ifatizo ry’ubuzima bwiza, anabasaba gushishikariza bagenzi babo bataye ishuri kurigarukamo.

Guido Okwana, Umuyobozi wungirije w’ishuri ribanza rya Lilia yashimiye Ingabo z’u Rwanda, zishinzwe kubungabunga amahoro muri Sudani y’Epfo, ku bw’amahugurwa n’inkunga zatanze.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka