Sudani y’Epfo: ACP Rutagerura yagizwe Umuyobozi w’ibikorwa bya Polisi mu butumwa bwa UN

Umupolisi w’Umunyarwanda, ACP Felly Bahizi Rutagerura, yahawe inshingano ku mugaragaro zo kuba Umuyobozi mushya ushinzwe ibikorwa bya Polisi iri mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye (UN), mu gihugu cya Sudani y’Epfo (UNMIS).

Ni inshingano ACP Rutagerura yasimbuyeho umunya-Ghana, Francis Yiribaare, mu muhango wabereye ku cyicaro gikuru cya UNMISS, giherereye mu murwa mukuru Juba, ku wa Gatatu tariki ya 17 Kanama 2022, wari uyobowe na Komiseri wa Polisi y’Umuryango w’Abibumbye muri Sudani y’Epfo, Madamu Christine Fossen ari kumwe na Komiseri Wungirije, Rajender Pal Upadhyaya.

Madam Fossen yasobanuriye Umuyobozi mushya ushinzwe ibikorwa ku miterere rusange y’akazi, n’uko ubutumwa bwa UN buhagaze, amwifuriza kuzasohoza inshingano ze zo kureberera ibikorwa byose bya Polisi mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye.

ACP Rutagerura yavuze ko yakiriye neza inshingano yahawe, agaragaza ko ari umwanya mwiza kuri we wo gutanga umusanzu mu guharanira amahoro, umutekano n’ituze ry’abaturage ba Sudani y’Epfo.

Nyuma yaje kugirana inama ye ya mbere n’abashinzwe ibikorwa mu mashami agize Polisi y’Umuryango w’Abibumbye, abasaba kubumbatira indangagaciro z’uwo muryango no gukorera hamwe. Yabashimiye ubwitange bwabo n’uburyo bakorera ku ntego.

Muri iyo nama harebwe ku bikorwa by’ibanze n’uburyo bwo gukemura ibibazo bibangamira iyubahirizwa n’ishyirwa mu bikorwa rya manda ya Polisi ya UN muri Sudani y’epfo, nk’uko byatangajwe ku rubuga rwa Internet rwa Polisi y’u Rwanda.

Umuyobozi ushinzwe ibikorwa aza ku mwanya wa kane, mu nzego z’ubuyobozi za Polisi y’Umuryango w’Abibumbye muri Sudani y’Epfo, nyuma ya Komiseri wa Polisi, Komiseri wungirije n’ushinzwe abakozi.

Mbere y’uko ahabwa izi nshingano muri Sudani y’Epfo, ACP Rutagerura yari Umuyobozi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali (RPC).

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka