Sudani y’Epfo: Abo mu Nteko ishinga Amategeko y’u Rwanda basuye Ingabo ziri mu butumwa bw’amahoro

Visi Perezida wa Sena y’u Rwanda ushinzwe imari n’imiyoborere, Hon. Dr. Mukabaramba Alvera n’intumwa ayoboye, basuye Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro muri Sudani y’Epfo.

Ni igikorwa cyabaye tariki 1 Ukuboza 2022, ku ruhande rw’imikino ihuje inteko zishinga amategeko zo muri EAC iri kuba ku nshuro ya 12 mu murwa wa Sudani y’Epfo, Juba.

Itsinda ry’intumwa za rubanda ryaherekeje Visi Perezida wa Sena y’u Rwanda, rigizwe n’Abasenateri, Abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda ndetse n’abaruhagarariye muri EALA.

Izi ntumwa za rubanda zasuye ingabo z’u Rwanda aho ziri mu butumwa bwa ONU bwo kubungabunga amahoro zifite icyicaro i Durupi muri Juba, zikaba zayobowe n’umuyobozi wa Diaspora y’u Rwanda muri Sudani y’Epfo.

Ku cyicaro cy’ingabo z’u Rwanda, bakiriwe n’umuyobozi w’ingabo z’u Rwanda, Col BM Cyubahiro hamwe n’abandi basirikare bakuru. Yabahaye ikaze ndetse ashimira Hon. Visi Perezida wa Sena n’intumwa ayoboye kubwo kwigomwa umwanya wabo n’inshingano zitoroshye baba bafite bakaza gusura Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’amahoro.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka