Sudani y’Epfo: Abapolisi b’u Rwanda bahaye abaturage imyenda n’inkweto

Itsinda ry’abapolisi b’u Rwanda ryiganjemo abagore bari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga Amahoro mu gihugu cya Sudani y’Epfo (FPU-3), batanze imyenda n’inkweto ku bagore bagizweho ingaruka n’amakimbirane yabaye muri icyo gihugu bigatuma bava mu byabo. Ni igikorwa cyabaye ku ya 14 na 15 Ukwakira 2021, kibera mu nkambi y’impunzi iri i Juba.

Umuyobozi w’iryo tsinda ry’abapolisi b’u Rwanda, SSP Jeannette Masozera, ni we washyikirije ibyo bikoresho abaturage mu izina ry’itsinda ry’abapolisi abereye umuyobozi, ni igikorwa kijyanye na gahunda yo gufasha abaturage.

Ku wa Gatanu tariki ya 15 Ukwakira 2021, igikorwa cyo gutanga iyo myenda n’inkweto cyakurikiwe n’umuganda rusange aho abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro bifatanyije n’abapolisi bo mu gihugu cya Sudani y’Epfo, basukura hafi ya sitasiyo ya Polisi iri ahitwa Yei, nk’uko byatangajwe ku rubuga rwa Internet rwa Polisi y’u Rwanda.

Iyi sitasiyo ya Polisi ikaba isanzwe ikora ibikorwa by’umutekano aho icyemura ibibazo by’impunzi ziri mu nkambi ebyiri ziri hafi yayo.

Mu gikorwa cyo gutanga imyenda n’inkweto kandi hatanzwe ubutumwa bugamije gukangurira abagore kurwanya kanseri y’ibere, kongerera ubushobozi abagore, kurengera abana, kurwanya ishyingirwa ry’abana b’abakobwa bakiri bato ndetse abaturage banakangurirwa kugira uruhare muri gahunda zo kurwanya amakimbirane no guharanira amahoro.

SSP Masozera yagize ati “Abana b’abakobwa bugarijwe n’ibibazo bijyanye n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, muri iryo hohoterwa harimo gushyingirwa bakiri bato kandi bagashyingirwa ku gahato. Nk’ababyeyi b’abagore mugomba guha icyizere abana banyu b’abakobwa, mukabarinda, mukanabakangurira kujya kwiga.”

Abagore na bo bagaragaje zimwe mu mbogamizi bahura na zo mu buzima harimo ibibazo bahura nabyo babyara, agahinda gakabije ndetse no kwiyahura.

SSP Masozera yakanguriye abagore kurenga ku mahame y’umuco atuma bashyingira abana b’abakobwa bakiri bato ahubwo bagaharanira kurwanya iryo hohotera rishingiye ku gitsinda n’irindi hohotera rya kiremwa muntu.

Dr. Joseph Ndamiye Rugazura , Umuyobozi w’itsinda ry’abaganga b’abapolisi bari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro (FPU-3), yagaragarije abagore ibimenyetso bya kanseri y’ibere harimo kubyimba igice cy’ibere, kubabara ibere, abakangurira kujya bihutira kugana ivuriro ribegereye kugira ngo basuzumwe igihe babonye bene ibyo bimenyetso.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka