Sudani y’Epfo: Abagera ku 10 baguye mu mpanuka y’indege

Ibinyamakuru bitandukanye byo muri Sudani y’Epfo byanditse ko abagenzi bagera ku icumi ndetse n’Umupilote, baguye mu mpanuka y’indege yahanutse imaze akanya gato ihagurutse.

Avugana n’ikinyamakuru cyitwa ‘Agence Anadolu’ cyo muri Turkey, Umuyobozi w’Ikibuga cy’indege mpuzamahanga cya Juba, Kur Kuol, yavuze ko " indege ya Kompanyi y’ubwikorezi bwo mu kirere ya ‘South Supreme’ yahanutse igeze mu gace kitwa Jonglei".

Kuol yavuze ko iyo ndege yahagurutse ejo tariki 2 Gashyantare 2021, ahagana saa kumi n’imwe (19h GMT) ikaba yarahanutse imaze umwanya muto ihagurutse.

Kuol kandi yavuze ko icyateje iyo mpanuka kitaramenyekana kugeza ubu, gusa yemeza ko hari abantu benshi bayiguyemo, nubwo atavuze umubare nyawo w’abagenzi bari bari muri iyo ndege.

Ibinyamakuru byo muri Sudani y’Epfo ni byo byatangaje ko abagenzi bagera ku icumi ndetse n’umupilote ari bo baguye muri iyo mpanuka y’indege yababaje benshi.

Kompanyi y’indege ya ‘South Supreme’ nyiri iyo ndege yakoze impanuka, yo nta kintu iratangaza kuva impanuka ibaye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka