Sudani: UN irashinja impande zihanganye gukoresha inzara nk’intwaro
Muri Sudani, abarenga kimwe cya kabiri cy’abaturage bahanganye n’ikibazo cy’inzara no kutabona ibyo kurya bihagije, nk’uko byemezwa n’Umuryango w’Abibumbye.
Kugeza ubu, abaturage ba Sudani bagera kuri Miliyoni 26 ngo nibo bakeneye imfashanyo y’ibiribwa ku buryo bwihutirwa bitewe n’intambara ndetse no kuba baravuga mu byabo bagahunga kubera intambara.
Ingabo za Leta ya Sudani n’Abarwanyi bo mu mutwe wa FSP ‘Forces de Soutien Rapide’, bamaze igihe gisaga umwaka bari mu ntambara guhera muri Mata 2023, inzobere za UN zikaba zemeza ko izo mpande zihanganye zirimo gukoresha inzara nk’intwaro y’intambara.
Inzara ikomeye iravugwa mu nkambi z’impunzi za Zamzam, Darfour mu Burengerazuba bwa Sudani, ndetse n’inkambi za Khartoum no mu gace ka Kordofan, hakaba hari ikibazo gikomeye cyo kubura ibiribwa.
Igitutu cyo ku rwego mpuzamahanga cyakomeje kwiyonger akugira izo mpande zihanganye mu ntambara zatanga inzira yanyuzwamo imfashanyo, ariko bikaba iby’ubusa, none kugeza ubu, urwego rushinzwe kwita ku mpunzi n’abakuwe mu byabo n’intambara muri Darfour rwatangaje ko nibura abantu 25 bapfa ku munsi bazize inzara aho muri Darfour.
Buri ruhande muri izo zihanganye mu ntambara yo muri Sudani zihora zitana bamwana, rumwe rushinja urundi kuba ari rwo rutuma imfashanyo zidashobora kugera ku baturage.
UN yakomeje kandi kwamagana uko kubura umutekano kw’abatanga imfashanyo, kuko kugeza ubu, ababarirwa muri 50 mu bakozi b’iyo miryango y’abagiraneza izanga imfashanyo z’ibiribwa muri Sudani ngo barishwe baguye muri iyo ntambara, abandi barakomereka, abandi bahura n’inzitizi zitandukanye.
Radio Mpuzamahanga y’Abafaransa ‘RFI’ yatangaje ko uretse ibyo bibazo by’umutekano mukeya bibuza imiryango itanga imfashanyo kuzigeza ku baturage, hiyongeraho n’ibindi bibazo byo mu nzego z’ubuyobozi za Sudani. Aho usanga kugira ngo iyo miryango mpuzamahanga yemererwe kwinjira muri Sudani, gutanga za ‘visas’ ku bakozi b’iyo miryango bikorwa bikorwa buri gihe bitinze cyane.
Urwego rw’ubuhuzabikorwa bw’iyo miryango itanga imfashanyo kandi rwamagana cyane kuba izo mpande zihanganye mu ntambara zikomeza kwivanga mu buryo izo mfashanyo zitangwa, ugasanga zihora zisaka amakamyo atwara imfashanyo, kandi zikanategeka ko zigomba kuba zihari mu gihe izo mfashanyo zivanwa mu mato zinjizwa mu nkambi zirimo abaturage.
Ikindi cyagize uruhare mu kuba inzara yugarije abaturage aho muri Sudani, ngo ni uko mu ntangiriro y’iyo ntambara, abarwanyi bo mu mutwe wa FSR basahuraga cyangwa se bagatwika ububiko bw’imfashanyo zabaga zigenewe za Miliyoni z’abaturage bahunze cyangwa se bakuwe mu byabo n’intambara muri Darfour.
Ubuyobozi bwa Sudani kandi ngo budindiza ku bushake imfashanyo ziba zigenewe koherezwa mu duce tugenzurwa na FSR, ndetse na FSR ikabikorwa ityo idindiza imfashanyo ziba zigana mu bice bigenzurwa n’ingabo za Leta.
Ohereza igitekerezo
|