Sudani: Umuturirwa ukomeye muri Khartoum wibasiwe n’inkongi

Inzu y’umuturirwa izwi ku izina rya ‘Greater Nile Petroleum Oil Company Tower’, ifatwa nka kimwe mu biranga iterambere ry’Umujyi wa Khartoum muri Sudani, yafashwe n’inkongi y’umuriro guhera ku Cyumweru tariki 17 Nzeri 2023.

inyubako yahiye irakongoka
inyubako yahiye irakongoka

Inkuru dukesha ikinyamakuru ‘Le Soir’, ivuga ko intambara yo muri Sudani imaze gusenya byinshi muri icyo gihugu, harimo n’uwo muturirwa uherereye mu Murwa mukuru, Khartoum wafashwe n’inkongi ugakongoka.

Icyateye iyo nkongi ngo ntikiramenyekana, ariko abayobozi batangaje ko umuriro waturutse ku bisasu byarashwe n’indege, bikozwe n’abarwanyi ‘FSR’ (Forces de Soutien Rapide).

Bivugwa ko uwo mutwe wari wakomeje kurasa ibisasu byinshi muri Khartoum, ku buryo budatuza mu masaha 48.

Tagreed Abdin, wari warakoze igishushanyo cy’iyo nzu y’umuturirwa y’amagorofa 18 mbere y’uko yubakwa, abinyujije ku rubuga rwa X yagize ati “Mbega gusenyuka kudafite umumaro”.

Umubare w’abantu baba baburiye ubuzima muri uwo muturirwa wafashwe n’inkongi nturamenyekana.

Intambara yo muri Sudani yatangiye muri Mata 2023, ikaba ihanganishije ingabo ziyobowe na Jenerali Abdel Fattah al-Burhan, n’abarwanyi b’umutwe wa ‘FSR’ ziyobowe na Jenerali Mohamed Hamdane Daglo.

Kuva iyo ntambara itangiye, abantu basaga Miliyoni eshatu barahunze bava mu Murwa mukuru Khartoum, kuko ari ho hari ibirindiro bikuru by’ingabo, kugira ngo bashake aho babona umutekano.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka