Sudani: Ubwicanyi muri Leta ya Blue Nile bwatumye ishyirwa mu bihe bidasanzwe

Intara ya Blue Nile muri Sudani yashyizwe mu bihe bidasanzwe nyuma y’uko mu cyumweru gishize, habereye ubwicanyi bwaguyemo abantu benshi, ubu bakaba bamaze kugera kuri 60.

Guverinoma ya Sudani yatangaje ko ubwicanyi bushingiye ku ishyamirana ry’amoko ya Hawsa na Birta, uretse abapfuye, hakaba ngo hamaze gukomereka abagera ku 163.

Uku gushyamirana kurimo kubera mu gace ka Blue Nile gaherereye hafi ya Ethiopia.

Umwe mu bayobozi bakuru bo mu bwoko bwa Hawsa yatangaje ko amakimbirane yatangiye, ubwo abo mu bwoko bwa Birta bangaga igitekerezo cya Hawsa, cyo gushyiraho ubuyobozi bwa Gisivili bukurikirana ikoreshwa ry’ubutaka.

Ni mu gihe umwe mu bayobozi wavugiye Birta, yavuze ko bo batangiye imirwano barwanya aba Hawsa nyuma y’uko barengereye ku butaka bwabo.

Biravugwa ko kugeza uyu munsi nta mutuzo uri muri ako gace, kuko hakomeje kumvikana amasasu menshi.

Usibye abaturage bapfuye n’abakomeretse, hanasenyutse ibikorwa remezo birimo inyubako zasenywe n’izatwitswe ndetse n’amaduka yasahuwe.

Sudani yafashe ingamba zirimo koherezayo abasirikare mu guhosha amakimbirane, ndetse Guverineri w’iyo ntara yashyizeho ibihe bidasanzwe birimo isaha abantu bagomba kuba bageze mu rugo no kubuza inama zihuza abantu benshi, mu gukumira ingaruka zikabije z’umutekano muke.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka