Sudani: Minisitiri w’Intebe, Abdallah Hamdok yeguye

Minisitiri w’Intebe wa Sudani, Abdallah Hamdok, ku Cyumweru tariki 2 Mutarama 2022, yatangaje ko yeguye ku mirimo ye, nyuma y’imyigaragambyo ikaze yongeye kubura yanaguyemo abantu babiri.

Minisitiri w'Intebe wa Sudani, Abdallah Hamdok weguye
Minisitiri w’Intebe wa Sudani, Abdallah Hamdok weguye

Minisitiri Hamdok yari amaze hafi amezi abiri agarutse ku buyobozi nyuma yo kugirana amasezerano y’imitegekere y’igihugu n’abasirikare bafashe ubutegetsi, kuko bari babanje kumufungira iwe, ibikorwa byateye imvururu muri icyo gihugu, abaturage bamagana ubutegetsi bwa gisirikare bashaka ko busubizwa abasivili.

Kuri televiziyo y’igihugu, Minisitiri Hamdok yavuze ko yagerageje gukora ibishoboka byose ngo atabare igihugu kigeze ahabi, ariko arananirwa ahitamo kwegura, nk’uko byagarutsweho na RFI.

Minisitiri Hamdok, yakuwe ku butegetsi ku ya 25 Ukwakira 2021, muri coup d’Etat yakozwe n’abasirikare bayobowe na General Abdel Fattah al-Burhan, nyuma yaho hatangiye imyigaragambyo imaze kugwamo abantu 56 kugeza ubu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka