Sudani: Minisitiri w’Intebe, Abdallah Hamdok yeguye
Minisitiri w’Intebe wa Sudani, Abdallah Hamdok, ku Cyumweru tariki 2 Mutarama 2022, yatangaje ko yeguye ku mirimo ye, nyuma y’imyigaragambyo ikaze yongeye kubura yanaguyemo abantu babiri.

Minisitiri Hamdok yari amaze hafi amezi abiri agarutse ku buyobozi nyuma yo kugirana amasezerano y’imitegekere y’igihugu n’abasirikare bafashe ubutegetsi, kuko bari babanje kumufungira iwe, ibikorwa byateye imvururu muri icyo gihugu, abaturage bamagana ubutegetsi bwa gisirikare bashaka ko busubizwa abasivili.
Kuri televiziyo y’igihugu, Minisitiri Hamdok yavuze ko yagerageje gukora ibishoboka byose ngo atabare igihugu kigeze ahabi, ariko arananirwa ahitamo kwegura, nk’uko byagarutsweho na RFI.
Minisitiri Hamdok, yakuwe ku butegetsi ku ya 25 Ukwakira 2021, muri coup d’Etat yakozwe n’abasirikare bayobowe na General Abdel Fattah al-Burhan, nyuma yaho hatangiye imyigaragambyo imaze kugwamo abantu 56 kugeza ubu.
Ohereza igitekerezo
|