Sudani: Impande zihanganye ziyemeje kugana inzira yo guhagarika intambara

General Abdel Fattah al-Burhan, uyoboye Leta y’inzibacyuho muri Sudani yatangaje ko yiteguye gusahaka ibisubizo byose ku cyemezo cyo guhagarika imirwano ihuje ingabo za Leta ayoboye n’umutwe wa Rapid Support Forces.

Aba General bahanganye muri Sudani biyemeje gushaka ibisubizo byo guhagarika intambara
Aba General bahanganye muri Sudani biyemeje gushaka ibisubizo byo guhagarika intambara

General, Mohammed Hamadan Dagalo uyoboye umutwe wa RSF urwanya Leta ya Sudan, na we kuri uyu wa Kane yatangaje nk’ibyo mugenzi we Abdel Fattah bahanganye yavuze mu gushaka igisubizo gihagarika intambara.

Abo ba General babiri bahanganye mu ntambara imaze umwaka n’igice, batangaje ibi nyuma y’uko Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Joe Biden abavugishije bombi abasaba kongera gusubira mu biganiro bigamije guhagarika intambara.

Mohammed Hamdan Dagalo uyoboye umutwe wa RSF, yatangaje ko yiteguye gukomeza gushyigikira gahunda yo guhagarika imirwano, kandi ko yemera adashidikanya ko inzira y’amahoro inyura mu biganiro, aho kuba mu ntambara n’ubwicanyi.

Ibiro ntaramakuru by’Abanyamerika, AP, bivuga ko General Dagalo yavuze ko ku ruhande rwe, azakomeza gushyira imbere inzira y’amahoro kugira ngo Sudani izagire ahazaza hatarangwa n’ubwoba n’ububabare ku baturage bose.

Nyamara nubwo aba ba General bombi bavuga ibyo gushyigikira inzira y’ibiganiro iganisha ku guhagarika intambara, bamaze kunanirwa inshuro nyinshi kumvikana ndetse ubu bushyamirane bw’ingabo bayoboye bumaze guhitana abantu barenga ibihumbi 12, kuva muri Mata 2023, mu gihe abarenga miliyoni ebyiri bahungiye mu bihugu bituranye na Sudani.

Buri ruhande rushinja urundi ko rutagaragaza neza gahunda ifatika yo kugera ku mahoro.

General Abdel Fattah al-Burhan, uyoboye Sudani yatangaje ko biteguye gukorana n’impande zose ku rwego mpuzamahanga mu rwego rwo gushakira ibisubizo iki kibazo kizahaje Sudani, mu gutuma Igihugu cyongera kujya mu nzira y’iterambere.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka