Sudani: Impande zihanganye zemeranyijwe guhagarika imirwano mu gihe cy’icyumweru

Igisirikare cya Sudani n’umutwe w’abarwanyi wa Forces de Soutien Rapide (FSR) bemeranijwe guhagarika imirwano mu gihe cy’iminsi irindwi kugira ngo haboneke uburyo bwo kugeza imfashanyo ku bababaye.

Ibiro ntaramakuru by’Abafaransa (AFP) byatangaje ko aya masezerano azatuma abari mu bikorwa by’ubutabazi babona uburyo bwo kugeza imfashanyo ku bazikeneye ndetse n’ingabo zive muri bimwe mu bigo zigaruriye birimo amavuriro n’izindi nyubako za Leta zikenewe gukoreshwa mu kwita ku buzima bw’abaturage.

Aya masezerano yo guhagarika imirwano mu gihe cy’icyumweru yasabwe na Leta z’unze Ubumwe za Amerika hamwe na Arabia Saoudite mu biganiro byabereye muri Jeddah. Ibi bihugu byombi bikaba ari nabyo bizagenzura ishyirwamubikorwa ryayo.

Abantu barenga miliyoni bamaze kuvanwa mu byabo n’intambara ya Sudani ni mu gihe Ishyaka Forces de Soutien Rapide (FSR) rivuga ko ryigaruriye umurwa mukuru wa w’intara ya Darfur, Zalingei, ariko leta ya Sudan ikaba ntacyo iratangaza kuri aya makuru.

Mu gihe hasabwe agahenge k’icyumweru imirwano ihagaritswe uhagarariye ONU muri Sudani, Volker Perthes, kuri uyu wa mbere tariki 22 Gicurasi 2023 ari i New York aho aza kumurikira Inama nkuru ya ONU ishinzwe umutekano ku Isi icyegeranyo cy’amezi atatu ku mutekano muri Sudani.

Impande zombi zihanganye muri iyi ntambara zakomeje kwitana ba mwana, ku bijyanye no kwica abasivili, guhera ku itariki 15 Mata 2023, aho igisirikare cyahamyaga ko abarwanyi ba FSR, bagenda bashyira ibirindiro byabo mu duce dutuwe cyane muri Khartoum, maze bakagakoresha abaturage nk’ingabo zo kwikingira «boucliers humains», ku rundi ruhande abarwanyi ba FSR bo bavuga ko ingabo ziyobowe na Jenerali Abdel Fattah al-Burhane , ari zo zirasisha indege za gisirikare muri uwo Mujyi wa Khartoum, utuwe n’abantu basaga Miliyoni eshanu.

Abayobozi b’ibi bihugu bari bateraniye mu nama yabahuje i Jeddah muri Arabia Saoudite, basabye ko haba ibiganiro by’amahoro byo guhagarika iyi ntambara.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka