Sudani: Impande zihanganye zasinye amasezerano agamije kurinda abasivili

Impande zihanganye mu ntambara yo muri Sudani zemeranyijwe kurinda no kubahiriza uburenganzira bw’abasivili, harimo gutanga inzira yo gusohoka mu duce turimo kuberamo imirwani, ndetse no kunyuzwamo imfashanyo.

Ibyo ni ibikubiye mu masezerano yasinywe n’izo mpande zihanganye mu ntambara, mu ijoro ryo ku wa Kane rishyira kuri uyu wa Gatanu tariki 12 Gicurasi 2023, muri Arabia Saoudite.

Ibiro ntaramakuru by’Abafaransa ‘AFP’ byatangaje ko muri Kopi y’ayo masezerano byabonye, nta ngingo n’imwe ivuga ku guhagarika intambara, nyuma y’uko imaze guhitana abantu basaga 750 naho abagera ku 5.000 bakaba barakomeretse, mu gihe abasaga 900.000 bavuye mu byabo, ubu bakaba ari impunzi.

Nyuma y’iminsi itandatu y’ibiganiro hagati y’abahagarariye Ingabo ziyobowe na Jenerali Abdel Fattah al-Burhane, n’abahagarariye abarwanyi ba ‘Forces de Soutien Rapide (FSR)’, bayobowe na Jenerali Mohamed Hamdane Daglo, basinye ayo masezerano yiswe ay’i Jeddah, agamije kurinda abasivili muri Sudani “Déclaration de Jeddah pour la protection des civils au Soudan”.

Impande zombi zakomeje kwitana ba mwana, ku bijyanye no kwica abasivili, guhera ku itariki 15 Mata 2023, aho igisirikare cyahamyaga ko abarwanyi ba FSR, bagenda bashyira ibirindiro byabo mu duce dutuwe cyane muri Khartoum, maze bakagakoresha abaturage nk’ingabo zo kwikingira «boucliers humains», ku rundi ruhande abarwanyiu ba FSR bo bavuga ko ingabo ziyobowe na Jenerali Abdel Fattah al-Burhane , ari zo zirasisha indege za gisirikare muri uwo Mujyi wa Khartoum, utuwe n’abantu basaga Miliyoni eshanu.

Umuryango w’Abibumbye (ONU) na Afurika yunze Ubumwe (AU), yashimye ayo masezerano ya Jeddah, kuko ‘afatwa nk’intambwe ya mbere igana ku kuruhura abaturage ba Sudani bamaze iminsi bababaye’.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka