Sudani: Imirwano yahitanye abasivili bagera ku 100

Imirwano irimo kubera muri Sudani guhera ku wa Gatandatu tariki 15 Mata 2023, hagati y’abasirikare bashyigikiye Abdel Fattah al-Burhan n’abo mu mutwe wa ‘Rapid Support Forces (RSF)’ bayobowe na General Mohamed Hamdan Dagalo bakunze kwita Hemedti, imaze kugwamo abasivili bagera ku 100 n’abandi benshi bakomeretse.

Ni inkuru yagarutsweho n’ibinyamakuru bitandukanye harimo BBC, yavuze ko imirwano ikomeje kugenda ibera ahantu h’ingenzi (endroits stratégiques ) mu Murwa mukuru Sudani Khartoum.

Kuva hakorwa Coup d’Etat mu Kwezi k’Ukwakira 2021, igihugu cya Sudani kiyobowe n’Inama Njyanama y’Abasirikare bakuru. Abajenerali babiri akaba ari bo bahanganye muri iyo ntambara irimo kuba.

Gen. Abdel Fattah al-Burhan, ni we mugaba mukuru w’ingabo, akaba na Perezida w’igihugu. Umwungirije, ari we muyobozi w’umutwe wa RSF, Gen. Mohamed Hamdan Dagalo, ntibumvikana ku buryo igihugu kiyobowe, cyane cyane ku bijyanye no gusubiza ubutegetsi mu maboko y’abasivili.

Kimwe mu by’ingenzi abo bagabo bombi batumvikanaho ni umushinga wo kwinjiza abantu 100.000 bo mu nzego z’umutekano mu gisirikare, n’icyo kumenya uwazayobora icyo gisikare gishya.

Ntiharamenyekana uruhande rwatangije ibyo kurasa ku wa Gatandatu, ariko intambara yakomeje kwiyongera mu bice bitandukanye by’igihugu, ubu ikaba imaze guhitana ubuzima bw’Abasivili hafi 100, nk’uko byatangajwe n’urugaga rw’abaganga b’Abanya-Sudani.

N’ubwo bitazwi neza ahari ibirindiro by’ingabo zihanganye n’iza Leta, ariko ngo bigaragara ko zikorera ahantu hatuwe cyane, ibyo bikaba ari byo bituma abasivili b’inzirakarengane bagwa muri iyo ntambara ari benshi.

Igisirikare cya Sudani kirwanira mu kirere nacyo ngo cyararashe mu Murwa mukuru, ibyo nabyo bikaba byaragize ingaruka ku basivili.

Impande zombi zihanganye zari zemeranyijwe ku gutanga agahenge gato ku wa Gatandatu, kugira ngo abaturage bashobore guhunga, nyuma imirwano irakomeza.

Mu baguye muri iyo mirwano ngo harimo abakozi batatu b’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku biribwa (PAM), ibyo bikaba byatumye ihagarika by’agateganyo gutanga ibiribwa muri icyo gihugu nk’uko byatangajwe na Cindy McCain, Umuyobozi Nshingwabikorwa wa PAM.

Uwo muyobozi yavuze ko bafite ishyaka ryo gufasha Abanya-Sudani bugarijwe n’ikibazo cy’ubukene n’inzara, ariko ko batashobora kubikora mu gihe abakozi babo badafite umutekano.

Yavuze ko bigoye ko abakozi babo bakora neza, nyuma y’aho indege ya UN yangijwe iri ku kibuga cy’indege cy’i Khartoum.

Umuryango w’ibihugu byo mu Karere wemeje kohereza Abaperezida batatu, harimo uwa Kenya, uwa Sudani y’Epfo n’uwa Djibouti, kugira ngo bajye i Khartoum, kureba niba bashobora gufasha impande zihanganye kumvikana, ariko kugeza ubu, ntibyizewe niba bashobora gukora urwo rugendo kuko nta ndege yinjira cyangwa isohoka muri Sudani.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka