Sudani: Igisirikare cyatangaje ko kigiye gusubiza ubutegetsi abasivili

Ku wa Mbere tariki 4 Nyakanga 2022, Gen. Abdel Fattah al-Burhane, yatangaje ko igisirikare kitazongera kujya mu biganiro, bikorwa hirya no hino muri Sudani bigamije gusubiza ubutegetsi mu maboko y’Abasivili, kugira ngo hashyirweho ‘Guverinoma igizwe n’abantu bashoboye’.

Ibyo Gen. Abdel Fattah yabitangaje nyuma y’uko Abanya-Sudani amagana, bamaze gukora imyigaragambyo iminsi itanu ikurikiranye ‘sit-in’ muri Khartoum n’ahandi mu gihugu.

Ku munsi wa gatanu w’iyo myigaragambyo yitabiriwe n’amagana, basaba ko ubutegetsi bw’igisirikare bwavaho, kuko bwamennye amaraso menshi muri Sudani. Ubwo busabe bw’abari mu myigaragambyo, ngo nibwo bwatumye Abdel Fattah atangaza iby’uko bagiye kureka ubutegetsi bugasubira mu maboko y’Abasivili.

Yabitangarije kuri Televiziyo y’icyo gihugu, uwo muyobozi w’igisirikare cya Sudani, akaba n’umuyobozi w’ikirenga w’igihugu cya Sudani agira ati "Igisirikare ntikizongera kujya mu biganiro bikorwa mu gihugu bihagarariwe n’Umuryango w’Abibumbye (UN) na Afurika yunze Ubumwe (AU), ubu igisirikare kirashaka gusubiza ubutegetsi mu maboko y’abasivili, bagashyiraho Guverinoma igizwe n’abantu bashoboye".

Umwe mu bigaragambya witwa Oumeïma waganiriye n’Ibiro ntaramakuru by’Abafaransa (AFP), yagize ati "Turashaka ko Fattah avaho nk’uko Beshir yavuyeho mu 2019, … turashaka ko acirwa urubanza kubera abantu bishwe, kuko nk’uko bitangazwa n’abaganga bamwe na bamwe, ubu hamaze gupfa abigaragambya bagera ku 114, kuva ubutegetsi bugiye mu maboko y’Igisirikare”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka