Sudani: Agahenge kemeranyijweho n’abarwana ntikubahirijwe

Kugeza ubu abaturage ba Sudani nk’uko byatangajwe n’ibinyamakuru bitandukanye, bafite ibibazo byinshi biterwa no kuba bamaze iminsi igera kuri 20 bugarijwe n’intambara.

N’ubwo hari hatangajwe agahenge, ko kuba bahagaritse imirwano kugeza ku itariki 11 Gicurasi 2023, ibyo ntibyubahirijwe, kuko no ku wa Kane, amasasu n’amabombe ari byo byakanguye abantu mu murwa mukuru Khartoum, nk’uko byatangajwe n’Ibiro ntaramakuru by’Abafaransa ‘AFP’.

Ni intambara irimo kuba hagati y’ingabo za Leta ya Sudani ziyobowe na Gen. Abdul Fattah al-Burhan, n’umutwe wa ‘Rapid Support Forces (RSF)’ uyobowe na Gen. Mohamed Hamdan Dagalo, bakaba barwanira ubutegetsi.

Tariki 4 Gicurasi 2023, wari umunsi wa 20 iyo ntambara itangiye muri Sudani, ariko abakora ubusesenguzi ku bijyanye n’iyo ntambara, bavuga ko ishobora gukomeza, ikagera aho ihinduka ikibazo cy’Akarere kose.

Ubu abaturage babarirwa muri Miliyoni eshanu batuye i Khartoum babayeho nabi, amasasu n’amabombe bihora mu matwi yabo, aho ngo abenshi baba baryamye bubitse inda kugira ngo badafatwa n’amasasu yinjira mu nzu. Bariho mu buzima bugoye kandi ngo abenshi nta muriro cyangwa amazi bafite, nta byo kurya cyangwa amafaranga bafite, ahubwo hejuru y’ibyo bibazo byose, ngo banugarijwe n’ubushyuhe budasanzwe kubera izuba ryinshi.

Iyo ntambara yatangiye ku itariki 15 Mata 2023, imaze guhitana abantu bagera kuri 550, naho abasaga 5000 bakaba barakomeretse. Abavuye mu byabo bakaba impunzi mu gihugu cyabo bagera ku 335000, mu gihe abahungiye hanze ya Sudani bagera ku 115000, nk’uko byatangajwe n’Umuryango w’Abibumbye (UN), kandi ngo umubare w’izo mpunzi ushobora kwikuba inshuro umunani, kuko imirwano igikomeje.

Ku wa Gatatu tariki 3 Gicurasi 2023, nibwo Umunyamabanga Mukuru wa UN, Antonio Guterres yagize ati “Dushobora kuvuga ko bitadushobokeye guhagarika intambara yatangiye itunguranye”.

Komiseri ushinzwe uburenganzira bwa muntu muri UN, Volker Türk, avuga ko ibirimo kubera muri Sudani-Khartoum, bikomeye, ati “ Indege y’igisirikare kirwanira mu kirere yarashe ibitaro, abarwanyi ba FSR bagabye ibitero mu duce tw’Umujyi dutuwe cyane. Muri Darfour, hari aho abasivili bahawe imbunda ngo bajye mu mirwano, ugasanga bavanze n’abasirikare”.

Abahunga bava muri Sudani n’ubu baracyagenda, aho ngo abenshi banyura kuri ‘mer Rouge’.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka