Sudani: Agahenge kari kemeranyijweho n’impande zihanganye ntikubahirijwe

Igisirikare cya Sudani n’umutwe w’abarwanyi wa ‘Forces de Soutien Rapide (FSR)’, bari bemeranyijwe guhagarika imirwano mu gihe cy’iminsi irindwi, kugira ngo haboneke uburyo bwo kugeza imfashanyo ku bababaye ariko ntikubahirijwe.

Ibiro ntaramakuru by’Abafaransa (AFP), byari byatangaje ko ayo masezerano azatuma abari mu bikorwa by’ubutabazi babona uburyo bwo kugeza imfashanyo ku bazikeneye, ndetse n’ingabo zive muri bimwe mu bigo zigaruriye birimo amavuriro n’izindi nyubako za Leta, zikenewe gukoreshwa mu kwita ku buzima bw’abaturage.

Ayo masezerano yo guhagarika imirwano mu gihe cy’icyumweru yari yasabwe na Leta zunze Ubumwe za Amerika hamwe na Arabia Saoudite, mu biganiro byabereye i Jeddah. Ibyo bihugu byombi bikaba byari byiyemeje kugenzura ishyirwa mu bikorwa ryayo.

N’ubwo izo mpande zombi zari zemeranyijwe gutanga agahenge k’iminsi irindwi, ariko ntabwo kubahirijwe, kuko nyuma y’amasaha makeya gatangiye gushyirwa mu bikorwa, imirwano yongeye kubura, humvikana urusaku rw’amasasu, ndetse na serivisi z’ingenzi zimwe na zimwe nk’amavuriro zihita zongera gufunga.

Nk’uko byatangajwe na n’Umunyamabanga wa Leta zunze Ubumwe za Amerika, Antony Blinken, abinyujije ku rubuga rwa Twitter ku wa Kabiri tariki 23 Gicurasi 2023, yavuze ko abagize uruhare mu kwica ayo masezerano yo gushyiraho agahenge bazabibazwa, kuko bayishe nyuma y’amasaha makeya gusa atangiye gushyirwa mu bikorwa.

Kubera imirwano ikomeye yakomeje mu mpera z’icyumweru gishize ndetse no ku wa Mbere w’iki Cyumweru, byatumye bamwe mu mpuguke bakurikira iby’iyo ntambara, bavuga ko bigoye ko ayo masezerano y’agahenge azigera yubahirizwa.

Intumwa y’Umuryango w’Abibumbye muri Sudani, Volker Perthes, yavuze ko impande zombi zananiwe kubahiriza ibyo ziyemeje nyuma y’amasaha 48 gusa, agahenge kari kemeranyijweho gatangiye.

Hassan Khannenje, Umuyobozi mukuru w’Ikigo cyitwa ‘Horn International Institute for Strategic Studies in Kenya’, we yavuze ko nta ruhande na rumwe mu zihanganye muri Sudani rushaka guhagarika intambara, kuko buri rwose rushaka kugaragaza ubuhanganye rufite, kugira ngo ruzabashe kugira ijambo rikomeye ku meza y’ibiganiro mu gihe kiri imbere.

Yagize ati “Kubera ibyo bitekerezo bafite mu mitwe, nta n’umwe muri bo ushaka ko intambara yahagarara aho bigeze aha”.

Aganira n’Ikinyamakuru ‘VOA’ dukesha iyi nkuru, Khannenje yavuze ko kugira ngo agahenge ko guhagarika intambara gashoboke, bisaba ko haba ubugenzuzi bw’ishyirwa mu bikorwa ryako, kandi nta buryo buhari bwo kugenzura neza ku buryo bwuzuye, ibibera aho iyo mirwano ibera.

Umuryango w’Abibumbye uvuga ko kuva iyo ntambara yo muri Sudani itangiye muri Mata 2023, imaze guhitana Abasivili bagera kuri 860, abagera kuri Miliyoni imwe bakaba barabaye impunzi mu gihugu imbere, naho abagera ku bihumbi 250,000 bakaba barahungiye mu bihugu bituranye na Sudani.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka