Sudani: Abaturage bahunze imirwano ikomeye mu nkengero z’Umujyi wa Khartoum
Abaturage batuye mu Mijyi yegereye Umurwa mukuru wa Sudani, Khartoum bahunze ku bwinshi nyuma y’imirwano ikaze hagati y’ingabo za leta zihanganye n’umutwe urwanya ubutegetsi wa Rapid Support Forces, RSF.
Ni imirwano yadutse nyuma yuko abarwanyi b’uyu mutwe wa RSF batangiye kugaba ibitero ku kigo cya gisirikare cya Hattab kiri mu majyaruguru y’Umujyi wa Khartoum.
Kuva muri Mata 2023, ingabo za leta ziyobowe na General Abdel Fattah al-Burhan, ziri mu ntambara n’abarwanyi ba RSF bayobowe na Mohamed Hamdan Daglo, wigeze kuba kungiriza General al-Burhan.
Ni intambara imaze guhitana ibihumbi by’abaturage ndetse ivana abarenga miliyoni mu byabo bahungira mu bihugu bituranye na Sudani.
Umwe mu batangabuhamya, yavuze ko guhera mu gitondo cyo kuri uyu wa gatandatu, ingabo z’Igihugu zakomeje kurasa ku barwanyi ba RSF zikoresheje imbunda za rutura n’indege z’intambara.
Iyi ntambara ikomeye yadutse mu gihe ku wa Gatanu, Umuryango w’Abibumbye wari wasabye ko hashyirwaho umutwe wa gisirikare udafite aho ubogamiye wafasha kurindira umutekano abasivili bakuwe mu byabo.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|