Sudani: Abarenga miliyoni 20 bibasiwe n’inzara
Muri Sudani abagera kuri miliyoni 23 bangana kimwe cya kabiri cy’abatuye iki gihugu bibasiwe n’inzara ku rwego rwo hejuru ku buryo bakeneye imfashanyo byihutirwa.
Abakurikiranira hafi ibibazo byatewe n’intambara iki gihugu kirimo hagati y’Abajenerali babiri bavuga ko ari ko kaga kambere gakomeye ku Isi.
Iyi ntambara yatangiye muri Mata umwaka ushize ihanganishije Ingabo za leta SAF ziyobowe na Gen Abdel Fattah al-Burhan ndetse n’umutwe (RSF) uyobowe na Gen Mohamed Hamdan Dagolo, uzwi nka Hemedti. Ndetse n’ibiganiro by’amahoro ku mpande zombi ntacyo byagezeho.
Abarenga miliyoni 12 bakuwe mu byabo, harimo impunzi zakabakaba miliyoni ebyiri ziri mu bihugu bituranye na Sudani nka Tchad, Misiri na Sudani y’Epfo.
Iyi nzara iri gukoreshwa nk’intwaro hagati y’impande zihanganye muri Sudani, aho kugeza ubu hari ubwoba ko abantu bagera kuri miliyoni ebyiri n’igice bashobora gupfa mu mpera z’uyu mwaka bazize inzara.
Muri iki cyumweru igisirikare cya Sudani, cyemereye amakamyo 15 ya Loni azanye imfashanyo yari aturutse muri Tchad kwinjira mu gihugu.
Loni binyue mu ishami ryayo rishinzwe imfashanyo z’ibiribwa (IPC) yavuze ko inzara yugarije cyane ibice bya Darfur, Intara iri mu nurengerazuba bwa Sudani.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|