Sudani: Abantu 15 baguye mu myigaragambyo yamagana ubutegetsi bwa gisirikare

Abantu 15 barasiwe mu myigaragambyo bahasiga ubuzima, abandi barakomereka, bikaba byarabaye ku wa Gatatu tariki 17 Ugushyingo 2021, ubwo ibihumbi by’abaturage biraraga mu mihanda bamagana ihirikwa ry’ubutegetsi ryabaye mu kwezi gushize muri Sudani.

Abigaragambyaga baririmbaga bafite intero imwe igira iti "Ntidushaka ubutegetsi bwa gisirikare".

Abantu bagera kuri 39 bamaze kwicwa mu Mujyi wa Khartoum, cyane cyane mu turere duherereye mu Majyaruguru kuva igisirikare cyafata ubutegetsi, mu gihe abandi amagana bakomeretse, nk’uko byatangajwe na France 24.

Icyo gitangazamakuru kandi cyongeraho ko kuva igisirikare cyafata ubutegetsi serivisi za murandasi (internet) ndetse n’imirongo ya telefone byafunzwe, ariko ntibyigeze bibuza imyigaragambyo kuba hirya no higo mu bice bigize umurwa mukuru.

Ihuriro ry’abaganga ryatangaje ko n’ubwo inzego z’umutekano zahakanye ibizivugwaho ariko zateye imyuka iryana mu maso mu bigaragambyaga, benshi barakomereka ndetse ko hari n’amasasu yarashwe.

Komite y’abaganga yavuze ko inzego zishinzwe umutekano zafungiye abakomeretse mu bitaro bitandukanye biri muri Khartoum.

Bamwe mu bari bafashwe harimo n’umuyobozi w’Ibiro by’Ikinyamakuru Al Jazeera, wafashwe ku Cyumweru ariko aza kurekurwa ku wa Kabiri.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka