Sudani: Abandi bantu batanu baguye mu myigaragambyo

Abantu batanu baguye mu myigaragambyo yamagana ihirikwa ry’ubutegetsi ryakozwe n’abasirikare muri Sudani, bikaba byarabaye ku wa Gatandatu tari 13 Ugushyingo 2021, ubwo ibihumbi by’abamagana ubwo butegetsi bwa gisirikare bongeraga kwiroha mu mihanda.

Abateguye iyo myigaragambyo yamagana Gen Abdel Fattah al-Burhane, uyoboye itsinda ry’abahiritse ubutegetsi bw’abasivili muri Sudani, ngo byarabagoye cyane kugira ngo babigereho kuko Internet muri icyo gihugu imaze ibyumweru hafi bitatu idakora, bakaba ngo barifashishije ubutumwa bugufi no kumanika amatangazo ku nkuta.

Loni n’aba Ambasaderi b’ibihugu bitandukanye by’i Burayi na Amerika, basabye abo basirikare bahiritse ubutegetsi, guhagarika ibikorwa byose byatuma hongera kumeneka amaraso, cyane ko abasaga 250 bapfuye muri icyo gihugu, ubwo habagaho imyivumbagatanyo yakuye ku butegetsi Omar El-Bashir mu 2019.

Uretse abo bantu batanu bapfuye bazize amasasu cyangwa gerenade z’ibyotsi biryana mu maso, ngo hari n’abagera kuri 39 bakomeretse bikabije, nk’uko bitangazwa na France 24.

Ambasade ya Leta zunze Ubumwe za Amerika i Khartoum aho muri Sudani, ikaba ishinja inzego z’umutekano gukoresha imbaraga z’umurengera mu gutatanya abigaragambya.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka