Sudan y’Epfo: Hari abatishimiye ubwigenge bamaranye imyaka 10

Kuri uyu wa Gatanu tariki 9 Nyakanga 2021, igihugu cya Sudan y’Epfo kirizihiza isabukuru y’imyaka icumi (10) kibonye ubwigenge.

Mu myaka 10 ishize bamwe ntibishimira iyo ntsinzi kandi bivugwa ko igihugu cyabo gikungahaye kuri peteroli.

Bivugwa ko cyaranzwe n’imirwano yahitanye abantu bagera 400.000, ruswa ndetse n’ikibazo cy’umutekano muke nyamara harasinywe amasezerano y’amahoro.

Al Jazeera ivuga ko muri iyo myaka 10 y’ubwigenge, abaturage ba Sudan y’Epfo badafite byinshi byo kwishimira, nk’uko byatangajwe na Joshua Craze, umushakashatsi mu ishuri ry’ubukungu ry’i London, wakoreraga muri Sudan y’Epfo kuva mu 2008.

Ibyiringiro byari byinshi mu mwaka wa 2011 ubwo nyuma y’imyaka ibarirwa muri za mirongo hari intambara y’amajyaruguru n’amajyepfo, yatumye amajyepfo atora kwitandukanya n’agace ka Sudan y’Amajyaruguru.

Salva Kiir wahoze ari umuyobozi w’inyeshyamba, icyo gihe yarahiriye kuba Perezida wa mbere wa Sudan y’Epfo, hamwe na Riek Machar, wari uyoboye undi mutwe w’inyeshyamba nk’umwungirije.

Abanyesudani benshi bo mu majyepfo bari barahunze, baratahutse maze amahanga menshi asuka miliyoni z’amadolari yo gushyigikira Guverinoma nshya, gusa kugeza ubu abaturage bakomeza kunenga umutekano muke uharangwa, ari na yo mpamvu bahamya ko batakabaye bishimira ubwo bwigenge.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka