Sudan: Ibikoni rusange byazanzamuye abantu muri Darfur
Mu gihe ubuzima bukomeje kumera nabi i Darfur mu majyaruguru ya Sudan, aho abantu babarirwa mu bihumbi 10 baheruka gukurwa mu byabo n’intambara bugarijwe n’inzara, ibikoni umunani bya rusange birimo gutanga igaburo kabiri ku munsi ku mpunzi ziri mu nkambi ya Zamzam, iri mu majyepfo ya Al-Fasher. Uyu mujyi umaze amezi urimo kuyogozwa n’imirwano ituma abantu batagezwaho iby’ibanze, n’ababarirwa mu bihumbi bakaba bakomeje kuva mu byabo.
Umuyobozi w’intumwa za Komite Mpuzamahanga y’Umuryango Utabara Imbabare (ICRC) muri Sudan, Daniel O’Malley, yavuze ko hari impunzi zababwiye ko no kubona igaburo rimwe ku munsi ari nko kubonekerwa, imiryango myinshi ikaba iteze amaramuko ku bikoni bya rusange, nubwo nabyo ngo bidahagije kugira ngo bikemure ikibazo cy’ubuzima bukomeje kuzamba muri kariya gace.
Ibikoni bya rusange ni umuco wa kera na kare muri Sudani, umuntu yagereranya n’ibikoni by’umudugudu byo mu Rwanda, aho abantu bishyira hamwe bagateka, bagasangira. Ni umushinga uterwa inkunga na Komite Mpuzamahanga y’Umuryango Utabara Imbabare (ICRC) ufatanyije n’Umuryango Utabara Imbabare muri Sudani (SRCS).
Malak Abdalla Ali, umwe mu mpunzi zo mu nkambi ya Zamzam wahunze imirwano muri Al- Fasher ari kumwe n’umuryango we, yabwiye intumwa za ICRC ko bari bamaze amezi arindwi batabona ibyo kurya bigaragara.
Inkambi ya Zamzam yubatswe mu 2004, icumbikiye hafi ibihumbi 500 by’abavuye mu byabo, ifatwa nk’ahantu ha nyuma hasigaye hari agahenge mu karere ka Darfur. Ibiribwa nabyo bikomeje kuba ingume mu gihe abava mu byabo biyongera ubutitsa. ICRC iravuga ko hafi kimwe cya gatatu cy’amariba y’amazi atarimo gukora, imiti nayo irimo gukendera.
Ukuriye intumwa za ICRC muri Sudan, Daniel O’Malley, yavuze ko ubuzima bwahagaze imbere no mu nkengero za Al-Fasher, aho abaturage bakikijwe n’imirwano ku mpande zombi ku buryo ntaho kumenera ngo bakize amagara. O’Malley yasabye impande zishyamiranye gutanga agahenge, kuko gufasha abaturage kugezwaho ubutabazi n’izindi serivisi, ari inshingano z’impande ziba zishyamiranye.
Ohereza igitekerezo
|