Sudan: Abantu icyenda baguye mu mpanuka y’indege

Igisirikare cya Sudani cyatangaje ko indege ya gisivili yahitanye abantu icyenda harimo abasirikare bane, nyuma y’uko ikoze impanuka biturutse ku kibazo cya tekiniki.

Itangazo ryasohowe n’igisirikare cya Sudani, rivuga ko “indege ya gisivili yo mu bwoko bwa Antonov yakoreye impanuka ahitwa i Port Sudan Airport, bitewe n’ikibazo cya tekiniki, igahitana abantu 9 harimo n’abasirikare 4. Umwana umwe akaba yarokotse iyo mpanuka”. Iyo mpanuka yabaye ku cyumweru tariki 23 Nyakanga 2023.

Iyo mpanuka y’indege yabaye mu gihe Sudani imaze iminsi 100 mu ntambara yatangiye tariki 15 Mata 2023, iri hagati y’igisirikare cya Leta ya Sudani n’Umutwe wa ‘Rapid Support Forces’.

Port Sudan aho iyo impanuka yabereye, ni muri leta ya Red Sea, mu burasirazuba bw’icyo gihugu, ukaba ari umwe mu mijyi yakomeje kugenzurwa n’igisirikare cy’igihugu, kuva iyo ntambara yatangira.

Ikibuga cy’indege cy’aho Port Sudan, ngo ni cyo cyonyine gikora neza muri icyo gihugu kiri mu ntambara, ku buryo ngo gikenerwa cyane n’abahanyuza imfashanyo zigenewe abaturage.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka