Sri Lanka: Perezida Gotabaya Rajapaksa yahunze

Igisirikare cya Sri Lanka cyahungishirije Perezida Gotabaya Rajapaksa w’icyo gihugu mu birwa bya Maldives, ari kumwe n’umugore we n’abashinzwe umutekano babiri.

Perezida Gotabaya Rajapaksa
Perezida Gotabaya Rajapaksa

Urwego rwamuhungishije ni urw’abasirikare barwanira mu kirere, bakoresheje indege ya gisirikare yahagurutse mu masaha y’urukerera rwo mu ijoro ryo ku wa 13 Nyakanga 2022.

Undi muyobozi wahunze ni Basil Rajapaksa, wahoze ari Minisitiri w’imari akaba n’umuvandimwe wa Perezida wa Sri Lanka, ibiro ntaramakuru Reuters byatangaje ko na we ubu arimo kwerekeza muri Amerika.

Reuters yatangaje kandi ko Perezida Gotabaya Rajapaksa atari yagatanze ibaruwa yo kwegura ku mirimo ye mu nteko ishingamategeko.

Perezida Gotabaya Rajapaksa, mu cyumweru gishize yari yatangaje ko tariki ya 13 Nyakanga 2022, azarekura ubutegetsi mu mahoro, nyuma y’imyigaragambyo y’abaturage yabaye tariki 9 Nyakanga 2022, bamusaba ko yava ku butegetsi kubera ibibazo icyo gihugu gifite.

Muri Mata uyu mwaka, Sri Lanka yatangaje ko ibaye ihagaritse kwishyura inguzanyo ifite kubera kubura amafaranga y’amahanga. Amadeni icyo gihugu gifite muri rusange, ngo abarirwa muri Miliyari 51 z’Amadolari ($51bn), kandi icyo gihugu gisabwa kuba cyamaze kwishyura Miliyari 28 z’Amadolari muri ayo 51, bitarenze impera z’umwaka wa 2027.

Sri Lanka ubu ifite ikibazo gikomeye cyo kubura amafaranga y’amanyamahanga, ibyo bigatuma igihugu kinanirwa gutumiza ibicuruzwa birimo lisansi, ibiribwa n’imiti. Ibyo rero ngo byatumye igihugu kigira ibibazo by’ubukungu, kitigeze kigira mu myaka 70 ishize.

Ubutegetsi bwa Perezida Rajapaksa bwagiye buhura n’ibibazo byinshi, kubera imyigaragambyo yagiye iba muri icyo gihugu mu gihe cy’imyaka 20 ishize, Sri Lanka iyobowe n’umuryango wa Rajapaksa.

Reuters ivuga ko iki gihugu ibibazo gifite bituruka ku kuba Perezida wacyo ashyira mu myanya y’ubuyobozi bene wabo, kuko ibyemezo byafatwaga hagati yabo gusa, bikagira ingaruka ku buzima bw’abaturage.

Ibibazo byarushijeho gukomera muri icyo gihugu mu byumweru bike bishize, ubwo igihugu kitari kigitumiza lisansi mu mahanga kubera kubura amafaranga bituma amashuri afunga, ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli birazamuka cyane.

Ibi bibazo byose nibyo byakuruye imyigaragambyo y’abaturage, binjira aho Perezida Gotabaya Rajapaksa atuye mu Mujyi wa Colombo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka