Soumeylou Maïga wahoze ari Minisitiri w’Intebe wa Mali yitabye Imana

Soumeylou Boubèye Maïga wari Minisitiri w’Intebe w’igihugu cya Mali, yitabye Imana ku wa Mbere tariki 21 Werurwe 2022, aguye muri gereza i Bamako, nyuma y’igihe gito umuryango we usabye ko yakwitabwaho akavurwa adafunze.

Soumeylou Boubèye Maïga witabye Imana
Soumeylou Boubèye Maïga witabye Imana

Soumeylou wari ufite imyaka 67, yatawe muri yombi muri Kanama 2021 ashinjwa uruhare mu kunyereza umutungo wa Leta.

Guverinoma ya Mali iyobowe n’igisirikare nyuma yo guhirika ubutegetsi muri Kanama 2020, nyuma y’amasaha menshi hatangajwe urupfu rwa Soumeylou, yasohoye itangazo ry’urupfu rwe no kwihanganisha umuryango we.

Nyuma y’uko bigaragaye ko ubuzima bwa Soumeylou burushaho kujya habi, abaganga basabye Leta ko yamuha uburenganzira bwo kohereza mu mahanga kuvuzwa.

Ibi byanashimangiwe n’umuryango we, basubiramo ibyavuzwe n’abaganga, mu kugaragaza inpamvu yo koherezwa hanze y’igihugu kugira ngo ubuzima bwe butabarwe, ariko Leta ntiyabiha agaciro.

Uyu munyapolitike wari ukomeye muri Mali, Soumeylou Boubèye Maïga, yabaye Minisitiri w’Intebe kuva mu 2017 kugera muri 2019, ku bwa Perezida Ibrahim Boubacar Keïta, wayoboye icyo gihugu kuva muri 2013. Yahiritswe ku butegetsi muri kanama 2020, yitaba Imana muri Mutarama 2021.

Soumeylou Boubèye Maïga, yabaye umunyamakuru nyuma yo kubyigira no kubihererwa impamyabumenyi muri Sénégal no mu Bufaransa. Yabaye Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga, uw’Ingabo ndetse n’ukuriye inzego z’iperereza.

Yabaye umukandida mu matora y’Umukuru w’igihugu yabaye muri 2007, nk’uwari uhagarariye ishyaka ASMA-CFP (Alliance pour la solidarité au Mali-Convergence des forces patriotiques).

Mu bakomeye bagaragaje akababaro batewe n’urupfu rwe, harimo Perezida wa Nigeria, Mohamed Bazoum. Abinyujije kuri twitter yagize ati "Urupfu rwe muri gereza rwibukije urwa Perezida Modibo Keita (1960-1967). Natekerezaga ko impfu nk’izi zajyanye n’igihe cyazo."

Perezida wa komisiyo ya Afurika yunze Ubumwe, Moussa Faki, nawe yavuze ko yakiranye agahinda iyi nkuru y’urupfu rwe, hamwe n’umuyobozi w’ubutumwa bw’amahoro bwa LONI muri Mali (MINUSMA), El-Ghassim Wane, nawe yavuze ko yababjwe n’urupfu rwa Soumeylou.

Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wa Algérie, Ramtane Lamamra, wavuze ko yari inshuti ye yihariye, yoherereje ubutumwa bw’akababaro umupfakazi wa Soumeylou abinyujioje kuri twitter.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ajyiye iwabo wa twese.Natwe ejo tuzamukurikira.Nubwo benshi bavuga ko upfuye aba yitabye imana,siko bibiliya ivuga.Roho idapfa kandi itekereza yahimbwe n’umugereki witwaga Socrates.Yesu yavuze ko upfuye aba ameze nk’usinziriye.Niba apfuye yaririndaga gukora ibyo imana itubuza,izamuzura ku munsi wa nyuma,imuhe ubuzima bw’iteka.Uko niko kuri.

gahirima yanditse ku itariki ya: 23-03-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka