Somalia yafashe icyambu cyari kimaze igihe cyarigaruriwe na Al-Shabab

Minisitiri w’Ingabo muri Somalia, Abdulkadir Mohamed Nur, yavuze ko Ingabo za Leta zashoboye kwirukana abarwanyi ba Al-Shabab mu Mujyi uri ku cyambu cyo ku Nyanja y’u Buhinde. Iyo akaba ari imwe mu ntsinzi zikomeye za Leta ya Somalia, uhereye umwaka ushize ubwo yatangiraga ibitero bikomeye byo guhashya umutwe wa Al-Shabab.

Minisitiri Abdulkadir yabitangaje ku wa Mbere tariki 16 Mutarama 2023, ari kuri Televiziyo y’igihugu cya Somalia, aho yavuze ko ahantu ingabo za Leta zafashe hari ingenzi cyane ku barwanyi ba Al-shabab.

Yagize ati “Uduce twa Haradhere na Galcad twafashwe, tuvanwa mu maboko y’abarwanyi bo mu mutwe w’iterabwoba wa al-Shabab. Ibyo bivuze ko al-Shabab yarushijwe imbaraga nyuma ikagenda. N’imijyi yindi isigaye izabohorwa bidatinze.”

Ingabo za Leta ya Somalia, zatangiye kugaba ibitero bikomeye byo guhashya umutwe wa Al-Shabab muri Kanama 2022.

Intsinzi zagiye zigerwaho n’ingabo za Leta mu bice bitandukanye, zituma bamwe mu bayobozi b’icyo guhugu batangaza ko umutwe wa al-Shabab uri mu marembera.

Inzobere zikurikira iby’umutekano muri Somalia, zivuga ko abarwanyi ba al-Shabab bagiye birukanwa mu Mijyi ikomeye, nyuma bakajya mu bice runaka, bagatangaza ko ingabo za Leta nta bubasha zifite bwo kuhabakura.

Uwitwa Omar Mahmood, umusesenguzi ku bibazo by’umutekano muri Afurika y’Iburasirazuba yagize ati, “Yego Al-Shabab irotswa igitutu, ariko ifite amayeri menshi.”

Mu rwego rwo gusubiza icyo gitutu cy’ingabo za Leta, al-Shabab igaba ibitero by’iterabwoba yaba mu Murwa mukuru wa Somalia, Mogadishu no mu yindi mijyi itandukanye, aho mu ntangiriro za Mutarama 2023, ibisasu byatezwe imodoka byahitanye abagera kuri 35.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka