Somalia: Umuntu umwe yaguye mu mpanuka y’indege ya UN

Indege itwara imizigo yakodeshejwe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye (UN) ryita ku biribwa (WFP/PAM), yakoze impanuka mu majyepfo ya Somalia, umuntu umwe arapfa, abandi babiri barakomereka.

Iyo ndege yari itwaye imfashanyo zagenewe abantu bafite ibibazo by’inzara, yari yatanzwe na WFP ikaba yakoze impanuka mu gihe yari ivuye mu muhanda wayo.

Mwananchi yatangaje ko UN yatanze ubutumwa bwo kwifatanya mu kababaro n’abakozi bakoranaga na nyakwigendera, no kwifuriza abakomeretse gukira vuba.

Umuryango w’Abibumbye kandi watangaje ko urimo gukorana na kompanyi yari yakodeshejwe iyo ndege yakoze impanuka, Guverinoma ya Somalia ndetse n’ubuyobozi bw’Intara y’Amajyepfo ya Somalia aho impanuka yabereye, kugira ngo hakorwe iperereza ku cyayiteye.

Iyo mpanuka kandi ibaye hashize icyumweru kimwe gusa, indi ndege ya kajugujugu y’Umuryango w’Abibumbye iguye ku buryo bwihuse mu gice kigenzurwa n’Umutwe w’iterabwoba wa Al-Shebab, mu Ntara ya Galmudug muri Somalia.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka