Somalia irahakana amakuru avuga ko hari abasirikare bayo bagize uruhare mu ntambara ya Tigray

Raporo nshya yakozwe n’Akanama ka LONI gashinzwe iby’uburenganzira bwa muntu, yagaragaje ko hari abasirikare ba Somalia bari mu mahugurwa muri Eritrea, bagize uruhare mu ntambara ya Tigray bari kumwe n’aba Eritrea, ngo bisobanuye ko bagiye mu ntambara y’igihugu cy’amahanga mu buryo bunyuranyije n’amategeko, Somalia yo ihakana ihakana ayo makuru.

Inyandiko yibanze cyane ku burenganzira bwa muntu muri Eritrea, ngo yagaragaje amakuru yizewe y’uko abasirikare ba Somalia bari mu mahugurwa muri Eritrea bajyanywe ku rugamba muri Tigray, hakiyongeraho ko abasirikare ba Somalia bari ahitwa Aksum.

Leta ya Somalia, yo yahakanye ibyo ishinjwa byo kuba yaragize uruhare mu ntambara ya Tigray, ahubwo ivuga ko icyo cyafatwa nk’ikibazo kiri hagati ya Ethiopia na Eritrea.

Ubundi ngo amategeko ya Somalia ategenya ko kugira ngo icyo gihugu kijye mu ntambara iyo ari yo yose, irimo kubera mu gihugu cy’amahanga bisaba kubanza kwemezwa n’Inteko Ishinga Amategeko y’icyo gihugu.

Osman Dubbe, Minisitiri ushinzwe itangazamakuru muri Somalia yamaganiye kure iby’iyo raporo ivuga ko Somalia yagize uruhare mu ntambara ya Tigray muri Ethiopia.

Aganira n’abanyamakuru mu cyumweru gishize, uwo Minisitiri yavuze ko nta basirikare ba Somalia bari muri ako gace karimo kuberamO intambara, ko nta basirikare ba Somalia bari mu ntambara muri Ethiopia, ko nta n’abari mu Mujyaruguru ya Tigray cyangwa se mu Mujyi wa kera wa Aksum.

Uwo Minisitiri yahakanye ibyo igihugu cye gishinjwa, mu gihe ababyeyi b’abo basirikare barimo bakora imyigaragambyo, basaba kumenyeshwa amakuru ajyanye n’aho abana babo baherereye, kuko babuze.

Bamwe mu babyeyi b’abo basirikare b’Abanya-Somalia bavuga ko abana babo babuze, iyo akaba ari yo mpamvu ituma bigaragambya aho i Mogadishu mu Murwa mukuru wa Somalia, bakavuga ko bazakomeza kwigaragambya kugeza ubwo Perezida w’icyo gihugu agize icyo avuga ku kibazo cyabo.

Umwe muri abo babyeyi bigaragambya, avuga ko Guverinoma ya Somalia yajyanye abana babo muri Eritrea kugira ngo bajye kurwana mu gace ka Tigray. Yakomeje avuga ko Guverinoma ya Somalia nitabagarurira abana, ababyeyi bazakomeza kwigaragambya aho mu Mujyi wa Mogadishu ndetse bagafunga n’imihanda minini.

Mohamed Dahir, impuguke mu bya Politike kandi ukurikirana ibya Politike ya Somalia, avuga ko Guverinoma y’icyo gihugu ndetse n’abatavuga rumwe na yo, barimo kugerageza kurangaza rubanda, kugira ngo bareke gukomeza kwita ku bibazo by’ingenzi biri muri icyo gihugu cyitegura amatora mu gihe kiri imbere.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

KO SOMARIA YANANIWE NA ARISHABABU YAJYA GUKORIKI MURETIOPIA

PITA yanditse ku itariki ya: 17-07-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka