Somalia: Abasaga 20 baguye mu gitero cya al-Shabab

Abantu 20 bishwe mu bitero bitatu by’amabombe yatezwe mu modoka ku wa mbere tariki 3 Ukwakira 2022 mu gace ka Beledweyne, kari hagati muri Somalia. Mu bishwe n’izo bombe harimo abayobozi babiri bahagarariye Leta muri ako karere, abasivili hamwe n’abasirikare, nk’uko ibinyamakuru bitandukanye byabitangaje.

Ababibonye ubwo byabaga bavuze ko imodoka ebyiri zari zirimo ibisasu zaturitse mu masaha y’igitondo, iya gatatu iturika nyuma ya saa sita.

Komiseri mukuru w’igipolisi muri Beledweyne, Bishar Hussein Jimale, yemeje icyo gitero, yongeraho ko abantu benshi bahakomerekeye.

Yavuze ko iki gitero cyateguwe na al-Shabab, kandi ko abategetsi benshi, abasivile hamwe n’abasirikare bapfuye, ko ndetse kugeza ubu bakibarura imirambo.

Ibiro bya ONU muri Somalia byanditse ku rubuga rwa Twitter ko byamaganye icyo gitero, kandi biboneraho no kwihanganisha imiryango yabuze ababo, ndetse n’abo byagizeho ingaruka muri rusange.

Ibi bitero bikozwe nyuma y’umusi umwe Leta ya Somalia itangaje ko yishe umukomanda wa al-Shabab uzwi ku izina rya Abdulkadir Nadir. Ibi bikaba byarabaye mu gitero cy’indege cyakorewe mu ntara ya Middle Juba.

Leta ya Somaliya yavuze ko iyicwa ry’icyo cyihebe ari nk’ihwa rikuwe mu gahanga ka Somalia.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka