Somalia: Abantu 37 baguye mu gitero cy’ubwiyahuzi abandi 60 barakomereka
Muri Somalia, abantu 37 nibo bamaze gupfa, naho abandi barenga 60 barakomereka harimo abakomeretse bikomeye cyane nyuma y’igisasu cyaturikijwe n’umwiyahuzi.
Nyuma y’icyo gisasu kandi abandi bantu bitwaje intwaro bagabye igitero ku nkengero z’amazi mu Murwa mukuru Mogadishu aho Abanyasomalia benshi bakunze guhurira mu mpera z’icyumweru mu rwego rwo kwidagadura nk’uko byasobanuwe n’umuvugizi wa Polisi ya Somalia Abdifatah Adan Hassan.
Bimwe mu bitangazamakuru byo muri Somalia byatangaje ko icyo gitero cyagabwe n’abarwayi bo mu mutwe w’iterabwoba wa Al-Shabab ubarizwa mu bice byinshi byo mu Majyepfo no hagati mu gihugu cya Somalia.
Ikinyamakuru Aljazeera cyatangaje ko abaguye muri icyo gitero cy’ubwiyahuzi, harimo abari barimo koga kuri ‘Liido Beach’ ikunze guhuriraho abantu benshi aho muri Mogadishu cyane cyane mu minsi y’impera z’icyumweru.
Uwo mutwe wa Al-Shabab, ushamikiye kuri Al-Qaeda wigamye ko ari wo wagabye icyo gitero cyabaye mu masaha y’umugoroba ku wa Gatanu tariki 2 Kanama 2024.
Amakuru yatanzwe na Polisi ndetse n’umwe mu bari aho byabereye, yavuze ko mu gihe uwateye igisasu cya mbere yagiteye mu marembo ya Hoteli yitwa ‘Beach View Hotel’, abandi barwanyi benshi bahise batangira kurasa amasasu menshi bashaka kwinjira muri Hoteli imbere, abandi barasa mu bantu bari bicaye ku nkombe z’amazi, abandi barimo bagendagenda aho abandi barimo boga.
Abdifatah Adan Hassan, umuvugizi wa Polisi ya Somalia, aganira n’itangazamakuru yagize ati, “Abantu b’abasivili bagera kuri 37 nibo baguye muri iki gitero, naho abandi 63 barakomereka, harimo n’abakomeretse cyane. Inzego z’umutekano zishe abo bagabye igitero bose, ndetse zifata bugwate umwe muri bo wari utwaye imodoka yuzuyemo ibisasu. Umwe mu basirikare ba Somalia yishwe undi arakomereka muri uko guhangana n’abo barwanyi”.
Abdilatif, umwe mu batangabuhamya babonye biba, yabwiye ibiro ntaramakuru by’Abafaransa, AFP ko, “Buri muntu yari afite ubwoba bwinshi, kandi byari bigoye cyane kumenya ibyo ari byo, kuko kurasa byahise bitangira nyuma y’uko igisasu cyo mu bwoko bwa bombe giturikijwe, abantu bamwe baryama hasi, abandi bagerageza guhunga. Nabonye abaryamye hasi, harimo bamwe bapfuye n’abandi bakomeretse”.
Guverinoma ya Somalia yamaganye icyo gitero cy’ubwiyahuzi nk’uko ibitangazamakuru bya Leta kuri uyu wa Gatandatu tariki 3 Kanama 2024, byabitangaje.
Abinyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa X, Hassan Ali Khaire wahoze ari Minisitiri w’intebe wa Somalia, yagize ati, “Nifatanyije bikomeye n’imiryango, inshuti n’abavandimwe b’abishwe bose muri icyo gitero”.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Imitwe y’Abasilamu irwana ni myinshi cyane ku isi.Hari Islamic State,Al Shabab,Al Aqmi,Al Qaeda,Hezbollah,Houthis,Boko Haram,Hamas,Islamic Jihad,Taliban,Katiba Masina, Sunnah wal-Jamaah,Jama’at Nusrat al-Islam wal-Muslimin,Houthis,etc...Yose ivuga ko "irwanira Imana".Ngo ni Intambara ntagatifu (JIHAD).Nyamara Imana itubuza kurwana no kwica,ikavuga ko yanga umuntu wese umena amaraso y’abandi nkuko Zaburi 5,umurongo wa 6 havuga.Kandi ko abakora ibyo itubuza bose izabarimbura ku munsi wa nyuma.Ariko si Abaslamu bonyine barwana.Iyo habaye intambara,iteka abanyamadini baha umugisha abayoboke babo bagiye ku rugamba.Abakristu nyakuli nta na rimwe bajya mu ntambara zibera mu isi.