Somalia: Abagera ku 100 bishwe n’ibisasu, 300 barakomereka

Nibura abagera ku 100 bapfuye mu gihe abagera kuri 300 bakomeretse, nyuma y’ibisasu bibiri byaturikirijwe mu Murwa mukuru wa Somalia, Mogadishu, nk’uko byatangajwe na Perezida w’icyo gihugu, Hassan Sheikh Mohamud.

Aganira n’itangazamakuru ejo ku Cyumweru tariki 30 Ukwakira 2022, Perezida Mohamud yavuze ko ibyo bitero byaba byagabwe n’umutwe wa al-Shabab, ndetse avuga ko umubare w’abishwe n’ibyo bisasu ushobora kuzamuka.

Nyuma yo gusura ahaturikirijwe ibyo bisasu, Perezida Mohamud yagize ati “Abantu bacu bishwe, barimo ababyeyi bari bateruye abana babo, abagabo, abanyeshuri bari baraje kwiga ndetse n’abacuruzi birirwaga bashakisha ubuzima ngo batunge imiryango yabo”.

Abayobozi batangaje ko ibyo bisasu byaturikijwe ku wa Gatandatu, byibasira Minisiteri y’uburezi muri Somalia ndetse n’ishuri.

Umuyobozi wa Polisi witwa Nur Farah, aganira n’ibiro Ntaramakuru by’Abongereza, Reuters, yavuze ko igisasu cya mbere cyaturikiye kuri Minisiteri, naho icya kabiri kigaturitswa mu gihe imodoka z’imbangukiragutabara zari zihageze, abantu biyegeranyije ngo bafashe abakomerekejwe n’igisasu cyatewe mbere.

Abdirazak Hassan, umutangabuhamya wari uri hafi y’aho ibisasu byaturikiye, yagize ati “Nari nko muri Metero 100 ubwo igisasu cya kabiri cyaturikaga, sinashoboraga kubara imirambo nabonaga iryamye ku butaka kuko yari imyinshi. Igisasu cya mbere cyaturikiye kuri Minisiteri y’Uburezi”.

Ubuyobozi bw’Ubutumwa bwa UN muri Somalia, bwamaganye icyo gitero, ndetse bwohereza n’ubutumwa bwo kwihanganisha imiryango yabuze ababo. Turkey nayo yamaganye icyo gitero mu gihe Qatar yamaganye iryo hohotera ndetse n’iterabwoba, ryo kugaba ibitero nk’ibyo.

Umutwe wa al-Shabab ukorana n’umutwe wa Al-Qaeda, urwanira muri Somalia guhera mu myaka isaga icumi (10), aho ubu ngo ishaka ko Guverinoma iriho yavaho, uwo mutwe ugashyiraho ubutegetsi bwawo bushingiye ku mahame akaze y’idini ya Kiyisilamu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka