Silvio Berlusconi yatangaje ko azegura ku mirimo ye

Ejo nibwo minisitiri w’intebe w’Ubutariyani, Silvio Berlusconi, yatangaje ko azegura ku mwanya we igihe ingamba zo gukemura ibibazo by’ubukungu muri icyo gihugu zizaba zemejwe.

Iyegura rya Silvio Berlusconi ryemejwe na perezida w’Ubutariyani Giorgio Nopalitano igihe yari amaze kubonana n’umuyobozi w’inama y’abaminisitiri y’Ubutariyani.

Biteganijwe ko Silvio Berlusconi azegura ku mirimo ye muri uku kwezi kw’ugushyingo amaze gutunganya ingamba zemejwe n’umuryango w’ubumwe bw’ibihugu by’uburayi ubwo hazatorwa itegeko rigenga ubukungu muri iki gihugu.

Berlusconi yatangarije ikinyamakuru Le Monde dukesha iyi nkuru ko yiteguye kandi ko adateganya kongera kwiyamamaza. Yabivuze muri aya magambo: “itegeko rigenga imari y’igihugu nirimara gutorwa nzahita mpagarika imirimo yanjye kuko ntekereza ko nta kindi gisubizo gishoboka gihari. Ikindi ni uko amatora azaba mu kwezi kwa kabiri ntazayitabira.”

Nubwo yatangaje ko yumva yiteguye kwegura ku nyungu z’igihugu cye, Berlusconi yavuze ko ababajwe n’iki cyemezo. Berluscon w’imyaka 75 yabaye minisiti w’intebe w’Ubutariyani kuva mu mwaka w’2008.

Berlusconi yeguye nyuma y’uko uwari minisitiri w’intebe mu Bugereki, George Papandreou, nawe yeguye tariki 7/11/2011. Biteganyijwe ko usimbura Papandereou amenyekana uyu munsi.

Marie Josée Ikibasumba

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka