Sierra Leone: Leta yashyizeho igihe cyo kunamira abarenga 100 baguye mu mpanuka

Kuri uyu wa Mbere tariki 8 Ugushyingo 2021, Perezida wa Sierra Leone, Julius Maada Bio, yatangaje iminsi itatu y’icyunamo mu gihugu hose, nyuma y’impanuka y’imodoka bivugwa ko abayiguyemo barenga 100.

Ikamyo itwaye lisansi yagonganye n’indi modoka hapfa abantu barenga 100 mu murwa mukuru wa Sierra Leone, Freetown, nk’uko byemezwa n’uburuhukiro bw’ibitaro byaho.

Ibi byabaye mu mpera z’icyumweru gishize, ndetse Umukuru w’umujyi wa Freetown, Yvonne Aki Sawyerr, yatangarije ku rubuga rwe rwa Facebook ko mu bahitanywe n’ako kaga harimo abantu bahuruye baje kuvoma lisansi yamenekaga.

Yavuze ko ibyangiritse byose bitaramenyekana neza ariko abashinzwe umutekano n’abakora ubutabazi bihutiye kugera aho iyo mpanuka yabereye kugira ngo batabare.

President Maada Bio yavuze ko igihugu kigomba kwigira ku byabaye, akomeza avuga ko abakomeretse bazavurwa ku buntu.

Yavuze ko hagiye gushyirwaho itsinda rishinzwe kureba ibyabaye, ndetse n’uburyo ibyabaye bitazongera ukundi kuko bibabaje cyane.

Bivugwa ko nyuma yo kuri uyu wa mbere, amabendera azamanurwa akagezwa hagati mu rwego rwo guha icyubahiro abaguye muri iyo mpanuka.

Imibare itangazwa na raporo y’umujyi kuri iyi mpanuka ivuga ko abantu 101 baguye muri iyo mpanuka na ho abarenga 100 bagakomereka.

BBC ndetse n’ibiro ntaramakuru by’Abongereza, Reuters, bivuga ko atari ubwa mbere muri Sierra Leone haba impanuka zikomeye ndetse zigahitana benshi.

Bishingirwa ku kuba muri Werurwe, abantu barenga 80 bakomerekeye mu nkongi y’umuriro yibasiye imwe mu midugudu ya Freetown, yimura abaturage barenga 5.000.

Muri 2017, nabwo abantu barenga 1.000 bahitanywe n’ibiza byatewe n’imvura nyinshi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka