Sierra Leone: Abantu 12 baguye mu myigaragambyo

Iyo myigaragambyo yatangiye mu mutuzo, igamije kugaragaza ikibazo cy’ubuzima buhenze cyane aho muri Sierra Leone, ariko ku ya 10 Kanama 2022, ihinduka imyigaragambyo ikomeye ikaba imaze guhitana ubuzima bw’abapolisi 6 n’abasivili 6 i Freetown, mu Murwa mukuru w’icyo gihugu.

Nyuma y’urupfu rw’abo bapolisi, hahise hashyirwaho umukwabo (couvre-feu) guhera ku wa Gatatu tariki 10 Kanama 2022, saa cyenda z’umugoroba kugeza saa moya za mu gitondo, ku isaha y’aho muri Sierra Leone, nk’uko byatangajwe na Visi Perezida w’icyo gihugu, Mohamed Juldeh Jalloh.

Nk’uko byatangajwe n’ibinyamakuru bitandukanye, urubyiruko rw’abasore bigaragambya, batangiye gutera amabuye ku bagize inzego z’umutekano, nyuma abo mu nzego z’umutekano batera ibyuka biryana mu maso, abo bigaragambya babaga bavuga bati “Bio agomba kugenda”, kuko Perezida wa Sierra Leone yitwa Julius Maada Bio, akaba ari ku butegetsi guhera mu 2018.

Abigaragambya bo ngo batangarije ‘AFP’ ko inzego z’umutekano zabarashemo amasasu nyayo, bamwe muri bo barapfa abandi barakomereka, ubu ngo bakaba bari mu bitaro bya Cannaught, nk’uko byanemejwe n’umwe mu baganga bo kuri ibyo bitaro wifuje ko amazina ye atatangazwa.

Abinyujije ku rubuga rwa Twitter, Perezida Bio yagize ati “Dufite inshingano zo kurinda buri muturage wa Sierra Leone. Ibirimo kuba uyu munsi birababaje kandi bizakurikirwa n’iperereza ryimbitse. Ndasaba Abanya-Sierra Leone ko bakomeza kurangwa n’umutuzo”.

Ku ntangiriro, iyo myigaragambyo yatangiye ikorwa mu mutuzo, itangijwe n’itsinda ry’abagore bakora ubucuruzi bibumbiye mu cyitwa ‘The Grassroots Women of Salone’, bahamagariye abantu gutangira imyigaragambyo mu ituze, mu rwego rwo ‘kugaragaza ibibazo by’ubukungu n’ibindi bibazo bihari, kuko bigira ingaruka ku bagore bo muri Sierra Leone’.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka