Shampiyona: APR FC yanganyije na AS Kigali

Umukino w’ikirarane cy’umunsi wa Gatandatu wa shampiyona utarakiniwe igihe wabaye kuri uyu wa Kane.

Ikipe ya APR FC yujuje imikino ine idatsinda nyuma yo kunganya AS Kigali 0-0.

Byiringiro Lague wahushije buke mu buryo bwabonetse
Byiringiro Lague wahushije buke mu buryo bwabonetse

Ni umukino watangiye APR FC irangwa no guhererekanya umupira kurusha AS Kigali. Ibi byatumaga mu gice cya mbere abakinnyi bayo Byiringiro Lague, na Mugunga bagera kenshi imbere y’izamu kongeraho Ishimwe Anicet wakorerwaga amakosa akavamo imipira y’imiterekano ariko uburyo bubonetse ntibubyazwe umusaruro.

Ikipe ya AS Kigali na yo n’ubwo nta buryo bwinshi babonye imbere y’izamu rya APR FC ariko Shaban Hussein Tshahabalala na Nyarugabo Moise bageragezaga kugera imbere y’izamu rya Ishimwe Pierre ariko igice cya mbere kitabayemo ibintu byinshi ku makipe yombi kirangira ari 0-0.

Igice cya kabiri nabwo ntacyahindutse amakipe akomeza gukinira hagati cyane akina umupira uringaniye ikipe ya APR FC ikoresha uruhande rwa Byiringo Lague wongeye kubona uburyo atigeze abyaza umusaruro. Abatoza bombi babonye nta musaruro uboneka bakora impinduka aho AS Kigali yakuyemo Nyarugabo Moise, Kalisa Rashid, Felix Lotin ishyiramo Haruna Niyonzima na Mugheni Kakule Fabrice na Jacques Tuyisenge mu gihe APR FC yakuyemo Mugunga Yves, Ishimwe Anicet na Niyibizi Ramadhan igashyiramo Nshuti Innocent, Manishimwe Djabel, Mugisha Gilbert na Kwitonda Alain.

Kalisa Rashid, Ishimwe Anicet na Mugisha Bonheur
Kalisa Rashid, Ishimwe Anicet na Mugisha Bonheur

Izi mpinduka ariko ku mpande zombi nta musaruro zigeze zitanga kuko amakipe yombi yakomeje gukina umukino utagaragaramo uburyo bwinshi bwavamo ibitego. Mu minota ya nyuma ikipe ya APR FC yabaye nk’ishyira igitutu kuri AS Kigali maze ibona amahirwe ya nyuma yaturutse ku ishoti rikomeye Mugisha Gilbert yateye ariko umunyezamu Ntwali Fiacre umupira awushyira muri koruneri itatanze umusaruro, umukino urangira amakipe yombi anganyije 0-0.

Shaban Tshabalala ahanganye na Niyomugabo Claude
Shaban Tshabalala ahanganye na Niyomugabo Claude

Ikipe ya APR FC nyuma y’uyu mukino, yujuje umukino wa gatandatu yikurikiranya idatsinda AS Kigali kuko AS Kigali yatsinzemo itatu(3) banganyamo itatu(3). APR FC kandi yujuje imikino ine(4) idatsinda aho yose yayinganyije (Kiyovu Sports, Mukura VS ,Gasogi United na AS Kigali).

Abafana ba APR FC bavuga ko bakeneye umutoza
Abafana ba APR FC bavuga ko bakeneye umutoza

Kunganya uyu mukino ku makipe yombi byabaye inyungu kuri Rayon Sports kuko ubu ifite amanota 28 ku mwanya wa mbere ikurikirwa na AS Kigali ifite amanota 24 mu gihe APR FC iri ku mwanya wa gatatu n’amanota 21.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka