Serwakira yiswe Milton yatumye Perezida Biden asubika ingendo yateganyaga
Perezida Joe Biden wa Leta zunze ubumwe z’Amerika, kuri uyu wa kabiri yatangaje ko asubitse urugendo yagombaga kugirira mu bihugu birimo u Budage na Angola, mu rwego rwo kugira ngo abashe gukurikiranira hafi iby’inkubi ya serwakira yiswe Milton ifite umuvuduko udasanzwe iri hafi kwibasira ibice by’amajepfo y’Amerika.
Itangazo ryasohowe n’umuvugizi wa Perezidansi y’Amerika, Karine Jean-Pierre, rivuga ko Perezida yafashe iki cyemezo amaze kumenya imbaraga n’ubukana by’iyi serwakira.
Yavuze ko ibi biri butume abasha gukurikiranira hafi iby’iyi serwakira no guhuza ibikorwa by’ubutabazi bikenewe byo gufasha abaza kugirwaho ingaruka n’iyi serwakira bivugwa ko iza kwibasira cyane Leta ya Florida.
Iyi serwakira ibaye iya kabiri yibasiye Leta zunze ubumwe z’Amerika, nyuma y’indi yiswe Helene nayo yibasiye Leta nyinshi zo mu majyepfo y’Igihugu. Iyi Helene imaze guhitana abantu barenga 230.
Abahanga mu by’iteganyagihe bavuga ko serwakira yiswe Milton ivanze n’imvura, n’imiyaga ifite inkubiri y’umuvuduko wa kilometero 233 mw’isaha. Byitezwe ko igera muri Leta ya Florida ku mugoroba wo kuri uyu wa gatatu.
Ibinyamakuru birimo CNN, byatangaje ko byari biteganijwe ko Perezida Biden ahagaruka muri Amerika kuwa kane w’iki cyumweru yerekeza mu Budage aho yagombaga guhura n’abayobozi batandukanye ku mugabane w’u Burayi mu rwego rwo gushakira Ukraine inkunga ya gisirikari.
Yari kuva mu Budage yerekeza muri Angola, mu rugendo rwe rwa mbere ku mugabane w’Afurika nk’Umukuru w’Igihugu.
Ohereza igitekerezo
|