Serivisi zikenera ikoranabuhanga ku isi zongeye kuzanzamuka nyuma yo guhagarara

Ibikorwa by’ubucuruzi na serivisi zitandukanye zo ku rwego rw’isi byatangiye kuzanzamuka buhoro buhoro nyuma y’uko umugera (virusi) ya karahabutaka yinjiye muri za mudasobwa amasaha menshi hagati yo kuwa Kane no kuwa Gatanu.

Ibikorwa by’ubucuruzi, amabanki n’ingendo zo mu ndege biri mu bikorwa byazahajwe cyane nyuma y’uko ikigo gishinzwe umutekano wo kuri murandasi Crowdstrike gisohoye porogaramu yo kuvugurura ikoze nabi (software update) ikazambya porogaramu ya Microsoft Windows.

Ingendo zo mu ndege ziri mu bikorwa byahungabanye cyane kubera virusi yinjiye muri Windows
Ingendo zo mu ndege ziri mu bikorwa byahungabanye cyane kubera virusi yinjiye muri Windows

Umuyobozi Mukuru wa Crowdstrike yasabye imbabazi ku bw’icyo kibazo ndetse avuga ko batangiye kugikemura, gusa yemeye ko bishobora gutwara umwanya utari muto kugira ngo ibintu bisubire mu buryo.

Mu gihe ibikorwa by’ingendo zo mu ndege byatangiye kuzanzamuka nyuma yo gusubika ingendo zitagira ingano, abakora muri iyo serivisi barateganya ko hakomeza kubaho gukererwa no gusubikwa kw’ingendo muri izi mpera z’icyumweru.

Ibigo byinshi by’ubucuruzi hirya no hino ku isi bikomeje guhura n’akazi katoroshye ko guhangana n’ibirarane byo gutanga serivisi, ibindi byabaye ngombwa ko biba biretse gutanga ibicuruzwa byo kuri komande bikaba bishobora gutwara iminsi myinshi ngo bikemuke.

Ibikorwa by’ubuvuzi mu Bwongereza, muri Isiraheri no mu Budage nabyo byakubititse ku buryo hamwe na hamwe byabaye ngombwa ko bareka no kubaga indembe.

Iki kibazo cyateje impungenge ku mutekano w’ibikorwa bikenera ikoranabuhanga rihuriweho n’amahanga, n’uburyo ikosa rimwe rukumbi muri porogaramu ya mudasobwa rishobora kugira ingaruka ziri kuri uru rwego.

Ikibazo cyatangiye saa moya z’umugoroba wo kuwa Kane ku isaha mpuzamahanga (19:00 GMT), kizambya akazi k’abakoresha Windows ikoresha porogaramu y’ubwirinzi ya CrowdStrike Falcon, nk’uko byemejwe n’ikigo Microsoft, ariko ikibazo nyirizina cyasobanutse mu gitondo cyo kuwa Gatanu.

Gusa mu masaha y’umugoroba kuwa Gatanu, ibibazo byari byatangiye gukemuka mu bice bimwe na bimwe by’isi, aho ibibuga by’indege byinshi bivuga ko nubwo hari hakirimo ibibazo byo gusuzuma ibyangombwa no kwishyura, indege nyinshi zari zatangiye gusubukura ingendo.

Itangazamakuru rya leta mu Bushinwa ryemeje ko Ikibuga Mpuzamahanga cya Hong Kong ubu kirimo gukora bisanzwe.

Hagati aho ariko banki yitwa JP Morgan Chase ikomeye kurusha izindi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yavuze ko ikirimo kugerageza gusubiza ku murongo serivisi y’ibyuma bya ATM.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka