Serbia yahagaritse ingendo ku Barundi bajyayo badafite ‘visa’

Nyuma y’uko ishinjwe n’Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi (EU), ko ari icyanzu cy’abimukira binjira muri uwo muryango, Serbia yafashe icyemezo cyo gusaba visa Abarundi n’abanya-Tunisia binjira muri icyo gihugu, bitandukanye n’ibyari bisanzwe.

Mu kwezi k’Ukwakira, Inteko rusange ya EU yavuze ko ishobora guhagarika uburenganzira bwa Serbia bwo kutishyura visa yo kuwinjiramo, mu gihe yananirwa kuzibira abimukira bayikoresha nk’icyanzu.

Perezida Aleksandar Vucic wa Serbia, yagiranye ibiganiro n’abakuru b’ibihugu bya Autriche na Hongrie ku wa gatatu, ari nabwo yemeye kohereza abandi bapolisi ku rubibi rw’amajyepfo, inzira nyamukuru y’abinjira mu gihugu badafite ibyangombwa.

Mu misi ishize hagaragaye Abarundi batari bake, biganjemo urubyiruko bajya muri Serbia, aho bahita bakomereza mu bindi bihugu byo ku mugabane w’u Burayi, cyane cyane Ububiligi.

U Burundi na Serbia byari bisanzwe bifitaniye amasezerano y’uko abaturage babyo, bashobora kuva muri kimwe mu bihugu bajya mu kindi nta visa basabwe.

Ariko ibintu byahindutse nyuma, aho hari Abarundi bahuye n’ibibazo bageze mu bihugu nka Turukiya na Qatar, bagasabwa visa batari bafite bituma basubizwa inyuma.

Mu kwezi gushize, Leta y’u Burundi yafashe icyemezo cyo kubuza Abarundi kujya muri Serbia, no ku bafite impapuro z’inzira na visa.

Uyu mwanzuro wafashwe nyuma y’uko ibihugu by’u Burayi bitangiye kwinubira umubare munini w’abasaba ubuhungiro banyuze muri Serbia, kandi ukomeje kwiyongera.

Serbia ntiri muri EU, ariko bivugwa ko ibihugu bihana imbibi nka Hongrie na Roumanie biri muri uwo muryango bitanga amahirwe y’akazi, imibereho n’uburenganzira ku mpunzi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka