Senegal: Urubyiruko rushyigikiye Ousmane Sonko, rwakajije imyigaragambyo rusaba ko arekurwa

Urubyiruko rwo muri Senegal rushyigikiye Umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi buriho muri icyo gihugu, Ousmane Sonko, rwatangiye imyigaragambyo guhera tariki 29 Gicurasi 2023, mu duce tumwe two mu Mujyi wa Dakar twegereye urugo rwe.

Urwo rubyiruko rwikozemo amatsinda ajya gutera amabuye ku bashinzwe umutekano bari boherejwe mu kazi ahitwa i Keur Gorgui, aho Sonko atuye nk’uko byatangajwe n’Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa ‘AFP’.

Urwo rubyiruko rwigaragambya kandi rwatwitse n’amapine muri umwe mu mihanda yinjira mu Mujyi wa Dakar, inzego zishginzwe umutekano zikaba zarashe ibyuka biryana mu maso byinshi, kugira ngo abigaragambya batatane.

Hari kandi ibinyabiziga byatwikiwe hafi y’inzu y’uwahoze ari Minisitiri wa Siporo Matar Bâ, ubu akaba ari Umuboyozi mu Biro bya Perezida wa Senegal, Macky Sall, nk’uko byatangajwe n’ibinyamakuru by’aho muri Senegal.

Inzego z’umutekano zafunze imihanda igana aho uwo munyapolitiki atuye. Mu ijoro ryo ku wa Kabiri tariki 30 Gicurasi 2023, Sonko yatangaje ko afunze, kandi agaragaza ko ari ngombwa ko igihugu kinyeganyega kigaharanira demokarasi.

Sonko yagize ati "Ndahamagarira Abanya-Senegal gusohoka ari benshi ".

Umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu, Amnesty International, wanditse ku mbuga nkoranyambaga ko “Kwamburwa uburenganzira bwo kwishyira ukizana byakorewe Ousmane Sonko, atabanje kubimenyeshwa, ari ibintu binyuranyije n’amategeko kandi bigomba guhagarara".

Sonko yamaze gutangaza ko aziyamamaza mu matora yo mu 2024, ariko akomeza kubwirwa ko atujuje ibisabwa.

Sonko akurikiranyweho ibyaha birimo kuba yarafashe ku ngufu umugore wamukoreraga ‘massage’, ndetse akamushyiraho iterabwoba ry’uko yamwica, ariko we avuga ko ibyo birego ari impamvu za politiki zigamije kumuhigika, kugira ngo ataziyamamaza mu matora ya Perezida wa Repubulika.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka