Senegal: Perezida Faye Diomaye yagize Ousmane Sonko Minisitiri w’Intebe

Perezida mushya wa Senegal Basirou Diomaye Faye ku mugoroba wo kuwa kabiri yagize Minisitiri w’Intebe Ousmane Sonko umwe mu b’ingenzi mu bataravugaga rumwe n’ubutegetsi bwa Macky Sall wacyuye igihe.

Umubano wihariye wa Sonko na Faye ni wo watumye abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Macky Sall babasha gutsinda amatora, hashize ibyumweru bibiri gusa basohotse muri gereza.

Bombi barekuwe ku mbabazi za Perezida ucyuye igihe Macky Sall, bahita batangira kwiyamamaza, birangira batsinze amatora, afatwa nk’amwe mu matora ya mbere muri Afurika yubahirije demukarasi mu buryo busesuye.

Nubwo Sonko yahawe imbabazi ariko, ntabwo yigeze yemererwa kwiyamamaza mu matora y’igihugu kubera ibindi byaha yari yarahamijwe mbere.

Abamushyigikiye n’abandi bayobozi b’amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi bakomeje gutsimbabarara bavuga ko ibibazo by’ubutabera byugarije Minisitiri w’Intebe mushya byari bigamije kumukumira ngo atiyamamariza umwanya wa Perezida.

Amaze kubona ko yakumiriwe mu kwiyamamaza, Sonko yahisemo Faye ngo aba ari we wiyamamaza ahagarariye ihuriro ry’abatavuga rumwe n’ubutegetsi mu matora yabaye kuwa 24 Werurwe 2024.

Ababikurikiranira hafi bavuga ko gushyigikirwa na Sonko ari byo byatumye Faye abasha kugirirwa icyizere gikomeye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka