Senegal: Habereye imurikagurisha ryarimo n’ibikorerwa mu Rwanda

Ku wa Gatandatu tariki 06 Gicurasi 2023, bamwe mu Banyarwanda batuye mu Gihugu cya Senegal, bitabiriye imurikagurisha ryateguwe n’Ikigo cy’ishuri ryisumbuye ry’Abanyamerika (International School of Dakar/ISD), mu rwego rwo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Umuco bategura buri mwaka, aho ibihugu binyuranye byerekana ibijyanye n’umuco n’ibikorerwa muri ibyo bihugu.

Abanyarwanda baryitabiriye bishimiye uko ibicuruzwa bikorerwa mu Rwanda birimo ikawa, icyayi, urusenda, imitobe, imitako n’ibindi byakunzwe bikanagurwa, ndetse bibaha icyizere ko byarushijeho kumenyekana, n’ababikunze bamenya aho babishakira muri Senegal.

Iryo murikagurisha ryanabaye umwanya mwiza wo gusobanurira abasuye Stand y’u Rwanda amateka yarwo, harimo uko rwasenywe n’ubuyobozi bubi bwateguye bukanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi n’uko rwabohowe mu 1994, n’ubuyobozi bwiza rwagize n’icyerekezo cyarwo nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Basobanuriwe kandi ibijyanye n’umuco nyarwanda n’ubwiza nyaburanga bw’u Rwanda, harimo za pariki, inzu ndangamurage z’u Rwanda, hagamijwe guteza imbere ubukerarugendo dore ko abenshi mu bitabiriye iryo murikagurisha, ari abarerera muri iryo shuri baturuka mu bihugu bisaba 80.

Abasuye stand y’u Rwanda kandi banasobanuriwe ibijyanye n’amahirwe ari mu gushora imari mu Rwanda, ndetse hifashishijwe uburyo bw’ikoranabuhanga (QR code) bahabwaga kuri telefoni zabo, inyandiko zikubiyemo ibijyanye n’ubukerarugendo n’ishoramari mu Rwanda, ari nako bashishikarizwa kurusura.

Bamwe mu basobanuriye abaganaga stand y’u Rwanda, ni urubyiruko rw’Abanyarwanda biga mu mashuri yisumbuye mu Gihugu cya Senegal, nabo bagaragaje ko bishimiye ko bahawe amahirwe yo kumenya byinshi ku Gihugu cyabo, byabashyize ku rwego rwo kuba nabo babisobanurira abandi barimo n’abanyamahanga.

Inkuru dukesha Ambasade y’u Rwanda muri Senegal

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka