Senegal: Abimukira 15 bapfuye barohamye, babiri bararokoka

Abantu 17 b’abimukira bari baturutse muri Senegal barohamye, nyuma 15 muri bo barohorwa bamaze gupfa mu gihe 2 bo batabawe bakiri bazima, nk’uko byatangajwe na Samba Kandji, umuyobozi wungirije wa Ouakam District, aganira n’Ibiro ntaramakuru by’Abafaransa, AFP.

Ejo ku wa Mbere tariki 24 Nyakanga 2023, nibwo ngo Abajandarume n’abashinzwe ubutabazi batangiye ibikorwa byo gushakisha niba hari indi mirambo y’abantu yaboneka, cyangwa se ababa barokotse.

Kandji yagize ati "Ubwato bunini bwagonze ubuto abo bantu bari barimo, biba ngombwa ko basimbuka, basimbukira mu mazi kandi batazi koga, bituma barohama”.

Perezida Macky Sall wa Senegal yagize ati "Mfite umubabaro mwinshi nyuma y’urupfu rw’abantu cumi na batanu barohamye mu bwato hafi ya Dakar".

Minisitiri w’Umutekano imbere mu gihugu muri Senegal, Antoine Felix Abdoulaye Diome, yagiye gusura aho iyo mpanuka yabereye.

Abo bimukira barohamye, bari bari mu bwato bw’imbaho, nk’uko byavuzwe n’abatagabuhamya babubonye ndetse nyuma y’uko abari baburimo barohamye, ubwo bwato bukaba bwarasigaye bureremba ku mazi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka