Senegal: Abandi bantu 19 baguye mu mpanuka

Abinyujije ku rubuga rwa Twitter, Perezida Macky Sall wa Senegal, kuri uyu wa Mbere yanditse agira ati "Nanone impanuka yishe abantu ku mihanda yacu, mu marembo ya ‘Ngeun Sarr’, ubuzima bw’abantu 19 burahatakarira, abandi 24 barakomereka. Ibyo bivuze ko hagomba gukazwa ingamba zijyanye n’umutekano wo mu muhanda. Ndihanganisha imiryango yabuze ababo. Abakomeretse bakire vuba”.

Ni impanuka yabaye kuri uyu wa Mbere tariki 16 Mutarama 2023, mu gihe mu minsi 8 ishize nabwo hari habaye indi mpanuka ikomeye y’imodoka nabwo zagonganye, yahitanye abagera kuri 40.

Nyuma y’iyo mpanuka, abantu batangiye kunenga ubuyobozi bufite mu nshingano ibijyanye n’umutekano wo mu muhanda, bamwe bavuga ko ari imodoka ziba zidakorerwa ubugenzuzi uko bikwiye, cyangwa se ruswa yaba ikwirakwizwa mu bakozi bashinzwe ibijyanye n’itangwa ry’impushya zo gutwara ibinyabiziga.

Guverinoma ya Senegal yatangaje ingamba zigera muri 20, ariko zimwe muri zo ngo bigaragara ko zidashyirwa mu bikorwa n’abakora umwuga wo gutwara abantu n’ibintu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka