Senegal: Abagera ku munani bamaze gusiga ubuzima mu myigaragambyo

Ousmane Sonko utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Senegal yatawe muri yombi tariki 03 Werurwe 2021 akurikiranyweho icyaha cyo gufata ku ngufu, biba intangiriro y’imyigaragambyo y’abamushyigikiye biganjemo urubyiruko, ikaba imaze kugwamo abagera ku munani.

Sonko ahakana ibirego ashinjwa harimo guhungabanya umutekano rusange byatewe n’imvururu zakurikiye ifatwa rye akavuga ko ari impamvu za politiki, abifata nk’uburyo bwo kumubuza kwitabira amatora ya Perezida wa Repubulika ategerejwe muri 2024.

Ihuriro ry’abatavuga rumwe n’ubutegetsi rya Mouvement pour défendre la démocratie (M2D) ni ryo riri inyuma y’imyigaragambyo, nk’uko bigaragara ku rubuga www.bbc.com dukesha iyi nkuru.

Alioune Badara Cissé uzwi ku izina ry’umuhuza wa Repubulika, yasabye Guverinoma kudatera ubwoba abigaragambyaga, gukemura ikibazo cy’ubukene bukabije n’ubushomeri mu rubyiruko, yanahamagariye abigaragambya kurangwa n’amahoro ndetse bakareka gusahura.

Minisitiri w’Umutekano, Antoine Félix Abdoulaye Diome, yavugiye kuri televiziyo y’igihugu ko bazakoresha inzira zose zishoboka kugira ngo bahagarike imyigaragambyo avuga ko yateguwe na Ousmane Sonko.

Hari amakuru avuga ko Perezida Macky Sall ashobora guhindura itegeko nshinga kugira ngo yemererwe kwiyamamariza manda ya gatatu. Sonko ukunzwe cyane n’urubyiruko waje ku mwanya 3 mu matora 2019, bikaba bivugwa ko ariwe bazahangana.

Perezida Macky Sall ku mugoroba wo ku ya 08 Werurwe 202, ku nshuro ya mbere yagize icyo avuga nyuma y’ifatwa rya Ousmane Sonko n’imvururu zakurikiye ifatwa rye.

Mu ijambo yavugiye kuri RTS1, Perezida Macky Sall yasabye abigaragambya kurangwa n’umutuzo, ati "Twese hamwe reka ducecekeshe inzika zacu twirinde guhangana byatuganisha ku bibi".

Umukuru w’igihugu yabasabye kureka ubutababera bugakorera mu bwigenge ku bijyanye n’ibirego Ousmane Sonko ashinjwa byo gufata ku ngufu.

Iyo myigaragambyo yakomeje kugarukwaho mu bitangazamakuru bitandukanye no ku mbuga nkoranyambaga, cyane cyane Twitter aho hifashishijwe #FreeSenegal mu gutanga ibitekerezo bitandukanye.

Itsinda ry’akarere ka Afurika y’iburengerazuba (Ecowas), ryamaganye ihohoterwa kandi rihamagarira "impande zose gutuza", ryanasabye abayobozi gufata ingamba zikenewe zo kugabanya amakimbirane ndetse abagigarambya bakabikora mu bwisanzure no mu mahoro".

Icyakora Sonko yararekuwe ku wa Mbere tariki ya 8 Werurwe 2021, gusa ngo azakomeza gukurikiranwa ku cyaha cyo gufata ku ngufu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka