Sarkozy na Obama bibwiraga ko baganirira mu muhezo kandi bari ku karubanda

Perezida w’u Bufaransa Nicolas Sarkozy n’uwa Leta Zunze Ubumwe z’America Barack Obama mbere yo kwinjira mu nama y’ibihugu 20 bikize kurusha ibindi ku isi G20 yabereye mu Bufaransa mu cyumeru gishize babanje mu nama y’umuhezo.

Muri icyo kiganiro baganiriye ku kibazo cya Palestine bibwira ko bavugira i kambere nyamara abanyamakuru barimo kubumva. Abagombaga gusemura batanze utwuma two kumviramo ariko bataratanga ecouteurs (headphones).

Mu gihe abo baperezida bibwiraga ko ntawe urimo kubumva, abanyamakuru bamwe bakoresheje ecouteurs zabo maze bumva ibyo abo baperezida bari baziko ari ibanga hagati yabo.

Urubuga rwa internet www.arretsurimages.net dukesha iyi nkuru ruvuga ko abanyamakuru bumvise perezida w’u Bufaransa yita minisitiri w’intebe wa Isiraheli, Benjamin Netanyahou, umubeshyi.

Nicolas Sarkozy yumvikanye abwira Obama ati: “Njye sinshaka no kongera kumubona. Ni umubeshyi.” Obama na we ati: “ Wowe uramwinuba, nyamara njyewe mba ngomba kuvugana na we buri munsi.”

Ibiganiro by’aba baperezida ntibyagarukiye kuri Netanyahou gusa ariko kuko Obama yihindukanye mugenzi we Sarkozy amushinja kuba atarigeze amubwira ko ashyigikiye icyemezo cya UNESCO cyo kwinjiza Palestine muri uyu muryango.

Nyuma yo kubyumva, ibiro ntara makuru by’Abafaransa AFP byahise bibaza abanyamakuru niba nabo barumvise ibiganiro byo mu muhezo bya Sarkozy na Obama maze abanyamakuru babitangariza ko babyumvise maze bitangira gusohoka mu itangazamakuru.

Bivugwa ko ibinyamakuru byo mu Bufaransa byirinze gusohora iyi nkuru mbere ahubwo bigahitamo kuyoherereza ibinyamakuru byo muri Isiraheli ngo bibe aribyo bibanza kuyisohora.

NIYONZIMA Oswald

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka