Santrafurika: Inzego z’u Rwanda zibungabunga amahoro zashimiwe iterambere zigeza ku baturage

Intumwa yihariye y’Umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’Abibumbye (UN), Valentine Rugwabiza, ndetse n’Umuyobozi w’Ubutumwa bw’Umuryango ugamije kugarura amahoro muri Santrafurika (MINUSCA), batashye inzu mberabyombi yubatswe n’inzego zishinzwe kubungabunga amahoro z’u Rwanda ku bufatanye na MINUSCA. Inzego z’umutekano z’u Rwanda zishimirwa uruhare rwazo mu Iterambere ry’abaturage.

Ni igikorwa cyabaye ku wa Kabiri tariki 07 Kamena 2022, ubwo Rugwabiza yagiriraga uruzinduko mu mujyi wa Bria mu ntara ya Haute-Kotto, aherekejwe n’abayobozi bo muri Santrafurika.

Inzu y’imberabyombi yubatswe n’inzego zishinzwe kubungabunga amahoro z’u Rwanda zibarizwa muri (Battle Group IV), yakira abantu bagera kuri 250 kandi ikazafasha ubuyobozi bwa Perefegitura ya Haute-Kotto, kwakira inama n’ibirori bitandukanye. Igabanyijwemo ibice bibiri by’ingenzi: icyumba cy’inama n’icyumba kizajya kiberamo imyidagaduro.

Umuyobozi wa MINUSCA, Madamu Valentine Rugwabiza yashimye ibikorwa bitandukanye byagezweho n’Ingabo za MINUSCA mu gihugu hose, byumwihariko ashimira u Rwanda, binyuze muri Battle Group IV, ku ruhare ikomeje kugira nyuma yo kurinda umutekano w’abaturage, inakora ibikorwa bibahindurira ubuzima haba mu iterambere ry’imibereho n’ubukungu. Aboneraho gusab abashinzwe kubungabunga amahoro gukomeza ibyo bikorwa by’indashyikirwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka