Santrafurika: Ingabo z’u Rwanda zambitswe imidari y’ishimwe

Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro muri Santrafurika (MINUSCA), zibarizwa muri Level II Hospital na Rwanda Battle Group IV, zambitswe imidari y’ishimwe.

Uyu muhango wabaye ku wa Gatanu tariki 16 Nzeri 2022 i Bria, mu Ntara ya Haute-Kotto, mu rwego rwo kubashimira uruhare rwabo mu kubungabunga amahoro.

Ingabo z’u Rwanda zahawe iyi midali mu gushimirwa ubuhanga n’ubunyamwuga zagaragaje, mu gusohoza inshingano zo kuzana no kwimakaza amahoro muri Repubulika ya Santrafurika.

Uyu muhango wo gutanga imidali y’ishimwe wayobowe n’Umuyobozi w’Ingabo ziri mu butumwa bwa MINUSCA, Lt Gen Daniel Sidiki Traoré, washimye Ingabo z’u Rwanda ku bw’imirimo ikomeye zakoze mu gihe basohozaga inshingano zabo.

Lt Gen Sidiki Traoré, yashimiye aya matsinda yombi izi Ngabo zibarizwamo by’umwihariko Level II Hospital, yari ishinzwe ibikorwa bya serivisi z’ubuvuzi, kuba yaratanze ubuvuzi ku Ngabo za MINUSCA ndetse no ku baturage bo mu Ntara ya Haute-Kotto.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka