Santrafurika: Ingabo z’u Rwanda zakoze umuganda zinavura abaturage

Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kugarura amahoro muri Repubulika ya Santrafurika (MINUSCA) zakoze umuganda ndetse zitanga ubuvuzi ku baturage.

Ku wa Gatanu tariki 28 Ukwakira 2022, Ingabo z’u Rwanda nibwo zakoze ibyo bikorwa birimo no gutanga ubuvuzi ku baturage 110 bo mu Karere ka Bossembele mu Mudugudu wa Yalomoni, mu burengerazuba bwa Santrafurika, mu bilometero 150 uvuye mu murwa Mukuru wa Bangui.

Umuganda rusange wibanze ku gusiba ibinogo, gukuraho ibihuru ndetse Ingabo z’u Rwanda zafatanyije n’abaturage kubaka isoko ryo gucururizamo amatungo.

Mu bindi bikorwa byakozwe nyuma y’umuganda, abagore batwite na bo bahawe inzitiramubu ku buntu.

Umuyobozi w’Akarere ka Bossembele, Aristide Selengoumon, yashimiye Ingabo z’u Rwanda zishinzwe kubungabunga amahoro, ku nkunga yazo anashimira ubufatanye bwa hafi busanzwe burangwa hagati y’Ingabo z’u Rwanda n’abatuye Akarere ka Bossembele.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka