Santrafurika: CP Bizimungu yasuye itsinda ry’abapolisi b’u Rwanda barinda abanyacyubahiro

Mu gitondo cyo ku wa Gatanu tariki ya 20 Kanama 2021, Umuyobozi w’abapolisi bari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bugamije kubungabunga amahoro muri Santrafurika, CP Christophe Bizimungu n’intumwa ayoboye basuye itsinda ry’abapolisi b’u Rwanda bashinzwe kurinda abayobozi bakuru muri kiriya gihugu n’abandi banyacyubahiro bahaba (RWAPSU 1-6). Ni uruzinduko rwabereye ahaba abapolisi b’u Rwanda mu Mujyi mukuru wa Bangui.

CP Bizimungu nyuma yo gusura ibice bitandukanye ahatuye aba bapolisi b’u Rwanda yagiranye ibiganiro na bo. Mu ijambo rye yashimye ikinyabupfura kiranga aba bapolisi n’ibyo bamaze kugeraho nk’itsinda, yabasabye gukomeza kurangwa n’ikinyabupfura kugira ngo bakomeze gukora neza inshingano zabo.

Ati “Ibikorwa mumaze kugeraho mu mezi atatu gusa mugeze hano bigaragaza ikinyabupfura no gukora kinyamwuga. Turabasaba gukomereza aho kugira ngo mukomeze gusohoza neza imirimo mwajemo muri iki gihugu.”

CP Bizimungu yasezeranyije abo bapolisi b’u Rwanda ko ubuyobozi bushinzwe intumwa z’Umuryango w’Abibumbye ziri mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri iki gihugu bazakomeza kubaba hafi mu gukemura imbogamizi bashobora guhura na zo zikaba zababangamira mu kazi kabo.

Tariki ya 15 Gicurasi 201 nibwo abo bapolisi b’u Rwanda 140 berekeje muri icyo gihugu gusimbura bagenzi babo na bo bari bamaze yo umwaka bari mu nshingano zo kurinda abayobozi bakuru muri iki gihugu.

Ubusanzwe iryo tsinda ry’abapolisi b’u Rwanda rifite inshingano zo kurinda intumwa zihagarariye Umunyamabanga w’Umuryango w’Abibumbye harimo ahatuye intumwa idasanzwe ye muri Santrafurika.

Barinda Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, Minisitiri w’Intebe na Minisitiri w’Ubutabera. Iri tsinda kandi rinakora ibindi bikorwa bihuza abaturage n’abapolisi bari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye muri icyo gihugu.

Iri tsinda riyobowe na CSP Innocent Rutagarama Kanyamihigo, uherutswe gutorwa nk’umupolisi w’indashyikirwa mu kwezi kwa Nyakanga 2021.

Tariki ya 7 Gicurasi 2021, Minisitiri w’Intebe wa Santrafurika, Filimin Ngrebada, yashyikirije seritifika z’ishimwe abapolisi b’u Rwanda 38 bo mu itsinda ryihariye ryari rishinzwe kumucungira umutekano.

Abo bapolisi bari bagize itsinda ry’abapolisi b’u Rwanda 140 bari bamazeyo umwaka bategereje gusimburwa n’abo bariyo uyu mwaka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka